| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w’Uwiteka, wabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be n’aya Sawuli ati |
| 2. | Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye. |
| 3. | Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye, Ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, Ni we nzahungiraho, Ni we ngabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, Ni igihome cyanjye kirekire. |
| 4. | Nzajya nambaza Uwiteka ukwiriye gushimwa, Ni bwo nzakizwa abanzi banjye. |
| 5. | Ingoyi z’urupfu zarangose, Imyuzure yo kurimbuka yanteye ubwoba. |
| 6. | Ingoyi z’ikuzimu zantaye hagati, Ibigoyi by’urupfu byantanze imbere. |
| 7. | Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka, Natakiye Imana yanjye, Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo, Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi. |
| 8. | Maze isi iratigita ihinda umushyitsi, Imfatiro z’imisozi na zo ziranyeganyega, Zitigiswa n’uburakari bwayo. |
| 9. | Umwotsi ucumba mu mazuru yayo, Umuriro uva mu kanwa kayo uratwika, Havamo n’amakara yaka. |
| 10. | Imanura ijuru iramanuka, Umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo. |
| 11. | Iguruka ihetswe na kerubi, Igurukishwa vuba n’amababa y’umuyaga. |
| 12. | Umwijima iwugira ubwihisho kuba ihema ryayo riyigose, Umwijima w’ibiremeshwa amazi, Ibicu bikomeye byo mu ijuru. |
| 13. | Ubwiza burabagirana buri imbere yayo butuma ibicu byayo bikomeye bigenda, Hakagwa urubura n’amakara yaka. |
| 14. | Kandi Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru, Usumbabyose avuga ijwi rye, Hagwa urubura n’amakara yaka. |
| 15. | Arasa imyambi ye atātānya abanzi banjye, Ni yo mirabyo myinshi arabirukana. |
| 16. | Maze ubutaka bwo hasi y’amazi buraboneka, Imfatiro z’isi ziratwikururwa, Ku bwo guhana kwawe Uwiteka, Ku bw’inkubi y’umwuka uva mu mazuru yawe. |
| 17. | Ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata, Ankura mu mazi y’isanzure. |
| 18. | Ankiza umwanzi wanjye ukomeye, N’abanyangaga kuko bandushaga amaboko. |
| 19. | Bari bantanze imbere ku munsi w’amakuba yanjye, Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo. |
| 20. | Abinkuramo anshyira ahantu hagari, Yankirije kuko yanyishimiraga. |
| 21. | Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Nk’uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye. |
| 22. | Kuko nitondeye inzira z’Uwiteka, Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye. |
| 23. | Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye, Kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye. |
| 24. | Kandi nabanaga na yo ntungana, Nirinze gukiranirwa kwanjye. |
| 25. | Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye, Ibikwiriye kutandura kw’amaboko yanjye mu maso ye. |
| 26. | Ku munyambabazi uziyerekana nk’umunyambabazi, Ku utunganye uziyerekana nk’utunganye. |
| 27. | Ku utanduye uziyerekana nk’utanduye, Ku kigoryi uziyerekana nk’ugoramye. |
| 28. | Kuko uzakiza abacishijwe bugufi, Ariko amaso yibona uzayasubiza hasi. |
| 29. | Ni wowe ukongeza itabaza ryanjye, Uwiteka Imana yanjye ni we umurikira umwijima wanjye. |
| 30. | Kuko ari wowe umpa gutera umutwe w’ababisha, Kandi ari Imana yanjye impa gusimbuka inkike z’igihome. |
| 31. | Inzira y’Imana itungana rwose, Ijambo ry’Uwiteka ryaravugutiwe, Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose. |
| 32. | Ni nde Mana itari Uwiteka? Ni nde Gitare kitari Imana yacu? |
| 33. | Ni yo Mana inkenyeje imbaraga, Igatunganya inzira yanjye. |
| 34. | Ni yo ihindura ibirenge byanjye nk’iby’imparakazi, Impagarika ku misozi yanjye. |
| 35. | Yigisha amaboko yanjye kurasana, Bituma amaboko yanjye afora umuheto w’umuringa. |
| 36. | Kandi wampaye ingabo inkingira ari yo gakiza kawe, Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira, Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo. |
| 37. | Intambwe zanjye wazaguriye inzira, Ibirenge byanjye ntibyanyereye. |
| 38. | Nirukanye ababisha banjye mbageraho, Sinagaruka batarimbutse. |
| 39. | Narabamenaguye, ntibabasha kubyuka, Kandi baguye munsi y’ibirenge byanjye. |
| 40. | Kuko wankenyereje imbaraga kurwana, Abampagurukiye bakantera warabangomoreye. |
| 41. | Watumye ababisha banjye bampa ibitugu, Kugira ngo ndimbure abanyanga. |
| 42. | Baratakambye ntihagira ubakiza, Batakiye Uwiteka ntiyabasubiza, |
| 43. | Maze mbasya nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga, Mbaribata nk’ibyondo byo mu nzira. |
| 44. | Wankijije imirwano y’abantu, Wangize umutware w’amahanga, Ishyanga ntigeze kumenya ryarankoreye. |
| 45. | Bumvise inkuru yanjye uwo mwanya baranyoboka, Abanyamahanga barangomokeye baranshyeshya. |
| 46. | Abanyamahanga babaye imihonge, Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi. |
| 47. | Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe, Imana y’agakiza kanjye ishyirwe hejuru. |
| 48. | Ni yo Mana impōrera, Ikangomorera amahanga nkayatwara. |
| 49. | Inkiza ababisha banjye, Ni koko unshyira hejuru y’abampagurukira, Unkiza umunyarugomo. |
| 50. | Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga, Ndirimba ishimwe ry’izina ryawe. |
| 51. | Aha umwami yimitse agakiza gakomeye, Agirira imbabazi uwo yasize, Ni Dawidi n’urubyaro rwe iteka ryose. |