| 1. | Zaburi ya Dawidi. Isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka, Isi n’abayibamo. |
| 2. | Kuko ari we wayishinze ku nyanja, Yayishimangiye ku mazi menshi. |
| 3. | Ni nde uzazamuka umusozi w’Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he? |
| 4. | Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye, Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, Ntarahire ibinyoma. |
| 5. | Uwo ni we uzahabwa umugisha n’Uwiteka, No gukiranuka abihawe n’Imana y’agakiza ke. |
| 6. | Abayishaka ni bene uwo, Abashaka mu maso hawe Mana ya Yakobo. |
Sela. |
| 7. | Mwa marembo mwe nimwunamuke, Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke. |
| 8. | Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde? Ni Uwiteka ufite imbaraga n’amaboko, Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana. |
| 9. | Mwa marembo mwe, nimwunamuke, Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke, Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke. |
| 10. | Uwo mwami w’icyubahiro ni nde? Uwiteka Nyir’ingabo ni we Mwami w’icyubahiro. |