| 1. | Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi? |
| 2. | Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho, Ari bo banzi banjye n’ababisha banjye, Barasitaye baragwa. |
| 3. | Naho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, Naho intambara yambaho, No muri yo nzakomeza umutima. |
| 4. | Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe. |
| 5. | Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare. |
| 6. | N’ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y’abanzi banjye bangose, Ntambire ibitambo by’ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe, Ni koko nzaririmba ishimwe ry’Uwiteka. |
| 7. | Uwiteka, umva gutaka kw’ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize. |
| 8. | Umutima wanjye urakubwiye uti “Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ” Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka. |
| 9. | Ntumpishe mu maso hawe. Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya, Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye, Mana y’agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke. |
| 10. | Ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra. |
| 11. | Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Unyobore inzira y’igihamo ku bw’abanyubikira. |
| 12. | Ntumpe abantera kunkora uko bashaka, Kuko abagabo b’indarikwa bampagurukiye, N’abavuga iby’urugomo. |
| 13. | Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho. |
| 14. | Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka. |