| 1. | Zaburi ya Dawidi. Mwāturire Uwiteka mwa bana b’Imana mwe, Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga. |
| 2. | Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, Musenge Uwiteka mwambaye ibyera. |
| 3. | Ijwi ry’Uwiteka rihindira hejuru y’amazi, Imana y’icyubahiro ihindisha inkuba, Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y’amazi menshi. |
| 4. | Ijwi ry’Uwiteka rifite imbaraga, Ijwi ry’Uwiteka ryuzuye igitinyiro. |
| 5. | Ijwi ry’Uwiteka rimena imyerezi, Uwiteka amenagura imyerezi y’i Lebanoni. |
| 6. | Ayikinisha nk’inyana y’inka, Lebanoni n’i Siriyoni ahakinisha nk’inyana y’imbogo. |
| 7. | Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro. |
| 8. | Ijwi ry’Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi, Uwiteka ahindisha umushyitsi ubutayu bw’i Kadeshi. |
| 9. | Ijwi ry’Uwiteka riramburuza impara, Kandi rikokōra amashyamba, Kandi mu rusengero rwe byose bikavuga biti “Icyubahiro kibe icyawe.” |
| 10. | Uwiteka yari yicaye ku ntebe y’ubwami bwe, Hejuru ya wa Mwuzūre, Ni koko Uwiteka ahora yimye iteka ryose, yicaye ku ntebe ye. |
| 11. | Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga, Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro. |