| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. |
| 2. | Uwiteka ni wowe mpungiraho, Singakorwe n’isoni, Unkize ku bwo gukiranuka kwawe. |
| 3. | Untegere ugutwi utebuke unkize, Umbere igitare gikomeye, Inzu y’igihome yo kunkiza. |
| 4. | Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira, Nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore. |
| 5. | Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa, Kuko ari wowe gihome kinkingira. |
| 6. | Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye, Uwiteka Mana y’umurava, warancunguye. |
| 7. | Nanga abita ku bitagira umumaro by’ibinyoma, Ku bwanjye niringira Uwiteka. |
| 8. | Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe, Kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye, Wamenye imibabaro y’umutima wanjye, |
| 9. | Kandi utankingiraniye gufatwa n’amaboko y’umwanzi, Washyize ibirenge byanjye ahantu hagari. |
| 10. | Uwiteka umbabarire kuko mbabaye, Mu maso hanjye hananurwa n’umubabaro, Kandi n’ubugingo bwanjye n’umubiri binanuwe na wo. |
| 11. | Kuko iminsi yo kubaho kwanjye nyihoranamo agahinda, N’imyaka yanjye nkayimara nsuhuza umutima. Intege zanjye zimarwa no gukiranirwa kwanjye, Amagufwa yanjye arananutse. |
| 12. | Ku bw’abanzi banjye bose mpindutse igitutsi, Ni koko mpindukiye abaturanyi banjye igitutsi gikomeye, N’abamenyi banjye mbahindukiye igiteye ubwoba, Abandebye mu nzira barampunga. |
| 13. | Nibagiranye nk’uwapfuye utacyibukwa, Mpwanye n’urwabya rumenetse. |
| 14. | Kuko numvise benshi bambeshya, Ubwoba bukantera impande zose, Ubwo bangīraga inama, Bagashaka uburyo banyica. |
| 15. | Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka, Naravuze nti “Uri Imana yanjye.” |
| 16. | Ibihe byanjye biri mu maboko yawe, Unkize amaboko y’abanzi banjye n’abangenza, |
| 17. | Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe, Unkize ku bw’imbabazi zawe. |
| 18. | Uwiteka, ne gukorwa n’isoni kuko ngutakiye, Abanyabyaha abe ari bo bakorwa n’isoni, Bacecekere ikuzimu. |
| 19. | Indimi z’ibinyoma zigobwe, Zivugana umukiranutsi agasuzuguro, N’ubwibone no kugayana. |
| 20. | Erega kugira neza kwawe ni kwinshi, Uko wabikiye abakubaha, Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y’abantu. |
| 21. | Mu bwihisho bwo mu maso yawe, Ni ho uzabahisha inama mbi z’abantu, Uzabahisha mu ihema gutongana kw’indimi. |
| 22. | Uwiteka ahimbazwe, Kuko yanyerekeye imbabazi ze zitangaza, Mu mudugudu ufite igihome gikomeye. |
| 23. | Ku bwanjye navuganye ubwira nti “Nciriwe mu maso yawe, Ariko ngutakiye wumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.” |
| 24. | Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe, Uwiteka arinda abanyamurava, Yitura byinshi ūkora iby’ubwibone. |
| 25. | Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe, Nimukomere, imitima yanyu ihumure. |