| 1. | Zaburi ya Dawidi. Uwiteka burana n’abamburanya, Rwana n’abandwanya. |
| 2. | Enda ingabo nto n’inini, Uhagurukire kuntabara. |
| 3. | Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza, Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.” |
| 4. | Abashaka ubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriro Abajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma, Baterwe ipfunwe. |
| 5. | Babe nk’umurama utumurwa n’umuyaga Kandi marayika w’Uwiteka abirukane. |
| 6. | Inzira yabo ibe umwijima n’ubunyereri, Kandi marayika w’Uwiteka abagenze. |
| 7. | Kuko bantegeye ikigoyi ku bushya badafite impamvu, Kandi badafite impamvu bateze ubugingo bwanjye ubushya. |
| 8. | Kurimbuka kumutungure, Ikigoyi yateze abe ari we gifata ubwe, Akigwemo arimbuke. |
| 9. | Ni bwo umutima wanjye uzishimira Uwiteka, Uzishimira agakiza ke. |
| 10. | Amagufwa yanjye yose azavuga ati “Uwiteka ni nde uhwanye nawe? Kuko ukiza umunyamubabaro umurusha amaboko, Ukiza umunyamubabaro n’umukene ubanyaga.” |
| 11. | Abagabo b’ibinyoma barahaguruka, Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza. |
| 12. | Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi, Bikampindura nk’impfusha. |
| 13. | Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira, Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa, Ngasenga ncuritse umutwe mu gituza. |
| 14. | Nkamera nk’aho ari incuti yanjye, cyangwa mwene data urwaye, Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk’uborogera nyina. |
| 15. | Ariko ncumbagiye barishima baraterana, Abatagira umumaro banteraniraho sinabimenya, Baranshishimura ntibarorera. |
| 16. | Bampekenyera amenyo nk’uko abakobanyi bakora, Bakobana ibiteye isoni aho abantu basangira. |
| 17. | Mwami, uzageza he kundebēra gusa? Kiza ubugingo bwanjye kurimbura kwabo, Icyo mfite rukumbi gikize intare. |
| 18. | Nzagushimira mu iteraniro ryinshi, Nzaguhimbariza mu bantu benshi. |
| 19. | Abanyangira impamvu z’ibinyoma be kunyishima hejuru, Abanyangira ubusa be kunyiciranira amaso. |
| 20. | Kuko batavuga iby’amahoro, Ahubwo bajya inama yo gushaka ibyo babeshyera abatuza bo mu gihugu. |
| 21. | Banyasamiye cyane, Baravuga bati “Ahaa, ahaa, amaso yacu arabibonye.” |
| 22. | Uwiteka, warabibonye ntuceceke, Mwami ntumbe kure. |
| 23. | Ivurugute ukangukire kuncira urubanza, Urubanza rw’ibyanjye Mana yanjye, Mwami wanjye. |
| 24. | Uwiteka Mana yanjye, Uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwawe, Be kunyishima hejuru. |
| 25. | Be kwibwira bati “Ahaa, ni cyo twashakaga.” Be kuvuga bati “Tumumire bunguri.” |
| 26. | Abishimira ibyago byanjye bakorwe n’isoni bamwarane, Abanyirata hejuru bambikwe isoni n’igisuzuguriro. |
| 27. | Abakunda ko ntsinda nk’uko bikwiriye nibavuze impundu bishime, Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”, Wishimire amahoro y’umugaragu we. |
| 28. | Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe, Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire. |