| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w’Uwiteka. |
| 2. | Ubugome bw’umunyabyaha bubwiriza umutima we, Nta gutinya Imana kuri mu maso ye. |
| 3. | Kuko yiyogeza ubwe, Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe. |
| 4. | Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n’uburiganya, Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza. |
| 5. | Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriri bwe, Yishyira mu nzira itari nziza, Ntiyanga ibyaha. |
| 6. | Uwiteka, urugero rw’imbabazi zawe rugera mu ijuru, Urw’umurava wawe rugera no mu bicu. |
| 7. | Gukiranuka kwawe guhwanye n’imisozi miremire y’Imana, Amateka yawe ni nk’imuhengeri, Uwiteka ni wowe ukiza abantu n’amatungo. |
| 8. | Mana, erega imbabazi zawe ni iz’igiciro cyinshi! Abana b’abantu bahungira mu gicucu cy’amababa yawe. |
| 9. | Bazahazwa rwose n’umubyibuho wo mu nzu yawe, Kandi uzabuhira ku ruzi rw’ibyishimo byawe. |
| 10. | Kuko aho uri ari ho hari isōko y’ubugingo, Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo. |
| 11. | Ujye ukomeza kugirira imbabazi abakuzi, No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe. |
| 12. | Ikirenge cy’umwibone cye kunzaho, Ukuboko kw’abanyabyaha kwe kunyimura. |
| 13. | Hariya aho inkozi z’ibibi ziguye, Zitsinzwe hasi ntizizabasha guhaguruka. |