IGICE CYA KABIRI (Zaburi 42--72) |
| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. |
| 2. | Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. |
| 3. | Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana? |
| 4. | Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro, Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati “Imana yawe iri hehe?” |
| 5. | Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima, Ubwo najyanaga n’abantu benshi, Nkabajyana mu nzu y’Imana, Tugendana ijwi ry’ibyishimo n’ishimwe, Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru. |
| 6. | Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana, Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo. |
| 7. | Mana yanjye, umutima wanjye urihebye, Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani, No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari. |
| 8. | Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw’insumo zawe, Ibigogo byawe n’umuraba wawe byose birandengeye. |
| 9. | Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa, Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye, Ni yo nasengeshaga Imana y’ubugingo bwanjye. |
| 10. | Nzabaza Imana igitare cyanjye nti “Ni iki gitumye unyibagirwa? Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?” |
| 11. | Abanzi banjye bameze nk’inkota iri mu magufwa yanjye, Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati “Imana yawe iri hehe?” |
| 12. | Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima, Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye. |