| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. |
| 2. | Mana, twariyumviye n’amatwi yacu, Ba sogokuruza batubwiye imirimo wakoze mu gihe cyabo, Mu gihe cya kera. |
| 3. | Wimuje amahanga ukuboko kwawe ushingamo abo, Wateye amoko ibyago kandi abo urabatatanya mu bihugu, |
| 4. | Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu, Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije. Ahubwo ni ikiganza cyawe cy’iburyo, N’ukuboko kwawe n’umucyo wo mu maso hawe, Kuko wabīshimiraga. |
| 5. | Mana, ni wowe Mwami wanjye, Tegekera Abayakobo agakiza. |
| 6. | Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu, Izina ryawe ni ryo rizaduha kuribata abaduhagurukiye. |
| 7. | Kuko ntaziringira umuheto wanjye, Kandi inkota yanjye atari yo izankiza, |
| 8. | Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu, Wakojeje isoni abatwanga. |
| 9. | Imana ni yo twirata umunsi ukira, Kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose. |
| 10. | Ariko none wadutaye kure waduteje igisuzuguriro, Kandi ntutabarana n’ingabo zacu. |
| 11. | Watumye ababisha bacu badukubita incuro, Abatwanga baratwinyagira. |
| 12. | Wadutanze nk’intama zarobanuriwe kubagwa, Wadutatanirije mu mahanga. |
| 13. | Utangira ubusa abantu bawe, Kandi igiciro cyabo ntucyongeresha ubutunzi bwawe. |
| 14. | Utugira igitutsi cy’abaturanyi bacu, Ibitwenge no gukobwa by’abatugose. |
| 15. | Watugize iciro ry’imigani mu mahanga, Abazungurizwa imitwe n’amoko. |
| 16. | Igisuzuguriro cyanjye kiri imbere yanjye umunsi ukira, Isoni zo mu maso hanjye zirantwikiriye, |
| 17. | Ku bw’ijwi ry’utongana agatukana, Ku bw’umwanzi n’uhōra inzigo. |
| 18. | Ibyo byose byadusohoyeho ariko ntitwakwibagiwe, Kandi ntitwavuye mu isezerano ryawe. |
| 19. | Umutima wacu ntiwasubiye inyuma, Intambwe zacu ntiziyobagije ngo zive mu nzira yawe, |
| 20. | Bitume utuvunagurira ahantu h’ingunzu, Udutwikirize igicucu cy’urupfu. |
| 21. | Niba twaribagiwe izina ry’Imana yacu, Niba twararamburiye amaboko indi mana, |
| 22. | Imana ntizabirondōra, Kuko izi ibihishwe mu mutima? |
| 23. | Ahubwo twiricwa umunsi ukira bakuduhōra, Twahwanijwe n’intama z’imbagwa. |
| 24. | Mwami, ivurugute, Ni iki kigushinjirije? Kanguka ntudute kuri iteka ryose. |
| 25. | Ni iki gituma utwikīra mu maso hawe, Ukibagirwa umubabaro wacu n’agahato baduhata? |
| 26. | Kuko ubugingo bwacu bwunamishijwe bukagera mu mukungugu, Inda yacu yarumanye n’ubutaka. |
| 27. | Haguruka udutabare, Uducungure ku bw’imbabazi zawe. |