   | 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.” Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha, |
   | 2. | ubwo yarwanaga n’Abasiriya b’i Mezopotamiya n’Abasiriya b’i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy’Umunyu Abedomu inzovu n’ibihumbi bibiri. |
   | 3. | Mana, uradutaye uradushenye, Wararakaye udusubizemo intege. |
   | 4. | Wateye igihugu igishyitsi uragisatura, Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita. |
   | 5. | Weretse abantu bawe ibikomeye, Watunywesheje inzoga zidandabiranya. |
   | 6. | Wahaye abakubaha ibendera, Kugira ngo bahunge umuheto. |
   | 7. | Kirisha ukuboko kwawe kw’iburyo unsubize, Kugira ngo abo ukunda bakizwe. |
   | 8. | Imana yarahiye kwera kwayo iti “Nzishima, nzagabanya i Shekemu, Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy’i Sukoti. |
   | 9. | Galeyadi ni ahanjye, Umuryango wa Manase ni uwanjye, Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye, Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y’ubwami. |
   | 10. | Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye, Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe, Filisitiya, umvugirize impundu.” |
   | 11. | Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye? Ni nde uzangeza Edomu? |
   | 12. | Si wowe Mana wadutaye uzangezayo? Si wowe Mana utajyanaga n’ingabo zacu uzangezayo? |
   | 13. | Udutabare umubisha, Kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro. |
   | 14. | Imana izadukoresha iby’ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu. |