| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi. |
| 2. | Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza, Ni wowe bazahigura umuhigo. |
| 3. | Ni wowe wumva ibyo usabwa, Abantu bose bazajya aho uri. |
| 4. | Gukiranirwa kwinshi kuranesheje, Ibicumuro byacu uzabitwikīra. |
| 5. | Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza, Kugira ngo agume mu bikari byawe. Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe, Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe. |
| 6. | Mana y’agakiza kacu, Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe, Ni wowe byiringiro by’abo ku mpera y’ubutaka hose, N’iby’abo ku mpera y’inyanja za kure. |
| 7. | Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo, Ikenyeye imbaraga. |
| 8. | Iturisha guhorera kw’inyanja, Guhorera k’umuraba wo muri zo, N’imidugararo y’amahanga. |
| 9. | Kandi abatuye ku mpera y’isi batinya ibimenyetso byawe, Uvugisha impundu ab’aho igitondo gitangariza, N’ab’aho umugoroba ukubira. |
| 10. | Ugenderera isi ukayivubira, Uyitungisha cyane uruzi rw’Imana rwuzuye amazi. Ni wowe uha abantu amasaka, Umaze gutunganya ubutaka utyo. |
| 11. | Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi, Uringaniza imitabo yo muri bwo. Ubworohesha ibitonyanga, Uha umugisha kumeza kwabwo. |
| 12. | Wambika umwaka kugira neza kwawe nk’ikamba, Inkōra z’igare ryawe zigusha umwero. |
| 13. | Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu, Imisozi igakenyera ibyishimo. |
| 14. | Urwuri rukagatirwa n’imikumbi, Ibikombe bitwikīrwa n’amasaka, Biranguruzwa n’ibyishimo bikaririmba. |