| 1. | Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Imana impundu. |
| 2. | Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo, Mwogeze ishimwe ryayo. |
| 3. | Mubwire Imana muti “Imirimo yawe ko iteye ubwoba, Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera, Bakagushyeshya. |
| 4. | Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire, Bazaririmbira izina ryawe.” |
| 5. | Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye ubwoba ku byo igirira abantu. |
| 6. | Yahinduye inyanja ubutaka, Kandi bambukishije uruzi ibirenge, Aho ni ho twayishimiriye. |
| 7. | Itegekesha imbaraga zayo iteka, Amaso yayo yitegereza amahanga, Abagome be kwishyira hejuru. |
| 8. | Mwa mahanga mwe, muhimbaze Imana yacu, Mwumvikanishe ijwi ry’ishimwe ryayo. |
| 9. | Irindira imitima yacu mu bugingo, Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza. |
| 10. | Kuko Mana, waratugerageje, Watuvugutiye nk’uko bavugutira ifeza. |
| 11. | Wadutoje ikigoyi, Waduhekesheje umutwaro uremereye mu mugongo. |
| 12. | Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse, Twanyuze mu muriro no mu mazi, Maze udukuramo udushyira ahantu h’uburumbuke. |
| 13. | Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe, Ndaguhigura umuhigo naguhize. |
| 14. | Wabumbuje iminwa yanjye, Akanwa kanjye kakawuvuga ubwo nari mu mubabaro. |
| 15. | Ndagutambira ibitambo byokeje by’amatungo abyibushye, Arimo umubabwe w’amasekurume y’intama, Ndatamba amapfizi n’ihene. |
| 16. | Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mwumve. Nanjye ndavuga ibyo yakoreye ubugingo bwanjye. |
| 17. | Nayitakirishije akanwa kanjye, Ururimi rwanjye rwarayihimbaje. |
| 18. | Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye. |
| 19. | Ariko koko Imana iranyumviye, Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye. |
| 20. | Imana ihimbazwe, Itanze kumva gusenga kwanjye, Kandi itankuyeho imbabazi zayo. |