| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe.” Ni Zaburi ya Dawidi. |
| 2. | Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye. |
| 3. | Ndigise mu byondo birebire, Bidafite aho umuntu yahagarara, Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana. |
| 4. | Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye, Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye. |
| 5. | Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi Abashaka kundimbura bampora impamvu z’ibinyoma barakomeye, Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze. |
| 6. | Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye, Ibyaha byanjye ntubihishwa. |
| 7. | Mwami, Uwiteka Nyiringabo, Abagutegereza be kumwazwa n’ibyanjye, Mana y’Abisirayeli, Abagushaka be guterwa igisuzuguriro n’ibyanjye. |
| 8. | Kuko nihanganira ibitutsi bakuntukira, Mu maso hanjye huzuye ipfunwe. |
| 9. | Mpindutse umushyitsi kuri bene data, N’umunyamahanga kuri bene mama. |
| 10. | Kuko ishyaka ry’inzu yawe rindya, Ibitutsi by’abagutuka byaguye kuri jye. |
| 11. | Ubwo nariraga ngahanisha umutima wanjye kwiyiriza ubusa, Byampindukiye ibitutsi. |
| 12. | Ubwo nambaraga ibigunira, Nabaye iciro ry’imigani kuri bo. |
| 13. | Abicara mu marembo baramvuga, Ndi indirimbo y’abasinzi. |
| 14. | Ariko jyeweho ni wowe nsenga Uwiteka, Mana, mu gihe cyo kwemererwamo, Ku bwo kugira neza kwawe kwinshi, Unsubirishe umurava w’agakiza kawe. |
| 15. | Unsayure mu byondo ne kurigita, Nkire abanyanga nkire n’amazi maremare. |
| 16. | Umuvumba we kuntembana, Imihengeri he kumira, Rwa rwobo rwe kumbumbiraho umunwa warwo. |
| 17. | Uwiteka, unsubize kuko imbabazi zawe ari nziza, Unkebuke nk’uko kugira neza kwawe ari kwinshi. |
| 18. | Kandi jyewe umugaragu wawe ntumpishe mu maso hawe, Kuko mfite umubabaro unsubize vuba. |
| 19. | Wegere ubugingo bwanjye ubukize, Uncungure ku bw’abanzi banjye. |
| 20. | Ni wowe uzi uko ntukwa, N’isoni zanjye n’igisuzuguriro cyanjye na byo urabizi, Abanzi banjye bose bari imbere yawe. |
| 21. | Ibitutsi byamenaguye umutima ndarwaye cyane, Nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka n’umwe, Nashatse abo kumara umubabaro ndababura. |
| 22. | Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye, Ngize inyota bampa umushari wa vino. |
| 23. | Ameza yabo imbere yabo ahinduke ikigoyi, Bakiri mu mahoro ahinduke umutego. |
| 24. | Amaso yabo ahumwe batareba, Uhindishe umushyitsi ikiyunguyungu cyabo iteka. |
| 25. | Ubasukeho uburakari bwawe, Umujinya w’inkazi wawe ubagereho. |
| 26. | Iwabo hasigare ubusa, Kandi ntihakagire uba mu mahema yabo. |
| 27. | Kuko bagenza uwo wakubise, Kandi bavuga umubabaro w’abo wakomerekeje. |
| 28. | Rundanya ibyaha ku byaha byabo, Be kwinjira mu byo gukiranuka kwawe. |
| 29. | Basibanganywe mu gitabo cy’ubugingo, Be kwandikanwa n’abakiranutsi. |
| 30. | Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro ndaribwa, Mana, agakiza kawe kanshyire hejuru. |
| 31. | Nzashimisha izina ry’Imana indirimbo, Nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye. |
| 32. | Ibyo bizanezeza Uwiteka birushe impfizi, Cyangwa ikimasa gifite amahembe cyatūye inzara. |
| 33. | Abagwaneza bazabireba bishime, Mwa bashaka Imana mwe, Imitima yanyu isubizwemo ubugingo. |
| 34. | Kuko Uwiteka yumva abakene, Ntasuzugura abe bari mu nzu y’imbohe. |
| 35. | Ijuru n’isi bimushime, N’inyanja n’ibizigendamo byose. |
| 36. | Kuko Imana izakiza i Siyoni, Ikubaka imidugudu ya Yuda, Bazayibamo igihugu kibabere gakondo. |
| 37. | Kandi urubyaro rw’abagaragu bayo ruzakiragwa, Abakunda izina ryayo bazagituramo. |