| 1. | Zaburi ya Asafu. Mana, abanyamahanga baje mu mwandu wawe, Bahumanije urusengero rwawe rwera, Bashenye i Yerusalemu bahagize ibirundo. |
| 2. | Intumbi z’abagaragu bawe bazihaye ibisiga byo hejuru ngo bizirye, Inyama z’abakunzi bawe bazihaye inyamaswa zo mu isi. |
| 3. | Amaraso yabo impande zose z’i Yerusalemu bayavushije nk’umena amazi, Ntibabona gihamba. |
| 4. | Duhindutse igitutsi ku baturanyi bacu, Ibitwenge no gukobwa by’abatugose. |
| 5. | Uwiteka, uzageza he kurakara iteka ryose? Ishyari ryawe rizaka nk’umuriro? |
| 6. | Suka umujinya wawe ku mahanga atakuzi, No ku bwami bwose butambaza izina ryawe. |
| 7. | Kuko bariye Abayakobo, Barimbuye ubuturo bwabo. |
| 8. | Ntiwibuke gukiranirwa kwa ba sogokuruza ngo ukuduhore, Imbabazi zawe zitebuke kudusanganira, Kuko ducishijwe bugufi cyane. |
| 9. | Mana y’agakiza kacu udutabare, Ku bw’icyubahiro cy’izina ryawe, Udukize utwikire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe. |
| 10. | Kuki abapagani babaza bati “Imana yabo iri he?” Guhōrera amaraso y’abagaragu bawe yavuye, Kumenyekane mu bapagani imbere yacu. |
| 11. | Kuniha kw’imbohe kuze imbere yawe, Nk’uko ukuboko kwawe gukomeye, Kiza abategekewe gupfa. |
| 12. | Kandi witure abaturanyi bacu karindwi, Ibitutsi bagututse Mwami. |
| 13. | Natwe abantu bawe, intama zo mu cyanya cyawe, Tuzabigushimira iteka, Tuzerekana ishimwe ryawe kugeza ibihe byose. |