| 1. | Zaburi ya Dawidi. Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Mwa bindimo byose mwe, muhimbaze izina rye ryera. |
| 2. | Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose. |
| 3. | Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose, |
| 4. | Agacungura ubugingo bwawe ngo butajya muri rwa rwobo, Akakwambika imbabazi no kugirirwa neza nk’ikamba, |
| 5. | Agahaza ubusaza bwawe ibyiza, Agatuma usubira mu busore bushya, Bumeze nk’ubw’ikizu. |
| 6. | Uwiteka akora ibyo gukiranuka, Aca imanza zitabera zirenganura abarenganywa. |
| 7. | Yamenyesheje Mose inzira ze, Imirimo ye yayimenyesheje abana ba Isirayeli. |
| 8. | Uwiteka ni umunyebambe n’umunyambabazi, Atinda kurakara, afite kugira neza kwinshi. |
| 9. | Ntakomeza kurwana iteka, Ntagumana umujinya iminsi yose. |
| 10. | Ntiyatugiriye ibihwanye n’ibyaha byacu, Ntiyatwituye ibihwanye no gukiranirwa kwacu. |
| 11. | Nk’uko ijuru ryitaruye isi, Ni ko imbabazi agirira abamwubaha zingana. |
| 12. | Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, Uko ni ko yajyanye kure yacu ibicumuro byacu. |
| 13. | Nk’uko se w’abana abagirira ibambe, Ni ko Uwiteka arigirira abamwubaha. |
| 14. | Kuko azi imiremerwe yacu, Yibuka ko turi umukungugu. |
| 15. | Iby’umuntu, iminsi ye imeze nk’iy’ubwatsi, Nk’ururabyo rwo ku misozi ni ko ashisha. |
| 16. | Kuko umuyaga urunyuraho rugashira, Ahantu harwo ntihazarumenya ukundi. |
| 17. | Ariko imbabazi Uwiteka agirira abamwubaha, Zahereye kera kose zizageza iteka ryose, Gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo. |
| 18. | Ni ko agirira abitondera isezerano rye, Bakibuka amategeko ye bakayakomeza. |
| 19. | Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru, Ubwami bwe butegeka byose. |
| 20. | Muhimbaze Uwiteka mwa bamarayika be mwe, Mwa banyambaraga nyinshi mwe, basohoza itegeko rye, Mukumvira ijwi ry’ijambo rye. |
| 21. | Muhimbaze Uwiteka, mwa ngabo ze zose mwe, Mwa bagaragu be mwe, bakora ibyo akunda. |
| 22. | Muhimbaze Uwiteka, mwa mirimo ye yose mwe, Mumuhimbarize ahantu ategeka hose. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka. |