| 1. | Mutima wanjye, himbaza Uwiteka, Uwiteka Mana yanjye urakomeye cyane, Wambaye icyubahiro no gukomera. |
| 2. | Wambara umucyo nk’umwenda, Usanzura ijuru nk’umwenda ukinze mu ihema. |
| 3. | Ashinga inkingi z’insenge ze ku mazi, Ibicu abigira igare rye, Agendera ku mababa y’umuyaga. |
| 4. | Agira abamarayika be imiyaga, Abagaragu be abagira umuriro waka. |
| 5. | Yashyiriyeho imfatiro z’isi, Kugira ngo itanyeganyega iteka. |
| 6. | Wayambitse inyanja nk’umwenda, Amazi atwikīra imisozi miremire. |
| 7. | Ahungishwa no guhana kwawe, Yirukishwa no guhinda kw’inkuba yawe, |
| 8. | (Imisozi ishyirwa hejuru, ibikombe birīka), Agera ahantu wayategekeye. |
| 9. | Wayategekeye ingabano atabasha kurenga, Kugira ngo atagaruka akarengera isi. |
| 10. | Yohereza amasōko mu bikombe, Imigezi itemba hagati y’imisozi. |
| 11. | Inyobwa n’inyamaswa zose zo mu ishyamba, Imparage na zo zishira inyota. |
| 12. | Inyoni n’ibisiga byo mu kirere biba kuri iyo migezi, Bijwigirira mu mashami. |
| 13. | Ivubira imisozi imvura ivuye ku nsenge ze, Ubutaka buhazwa n’imbuto z’imirimo yawe. |
| 14. | Amereza inka ubwatsi, Ameza imboga zo kugaburira abantu, Kugira ngo abakurire umutsima mu butaka, |
| 15. | Na vino yishimisha imitima y’abantu, Ngo aboneranishe mu maso habo amavuta, Kandi ngo umutsima uhe imitima y’abantu gukomera. |
| 16. | Ibiti by’Uwiteka birahaga, Imyerezi y’i Lebanoni yateye. |
| 17. | Iyo inyoni n’ibisiga byarikaho ibyari, Inzoyo ifite inzu yayo ku miberoshi. |
| 18. | Imisozi miremire ni iy’ihene zo mu ishyamba, Ibitare ni ubuhungiro bw’inkwavu. |
| 19. | Yashyiriyeho ukwezi kumenyekanisha ibihe, Izuba rizi igihe rirengera. |
| 20. | Uzana umwijima rikaba ijoro, Ni bwo inyamaswa zo mu ishyamba zose zisohoka zomboka. |
| 21. | Imigunzu y’intare yivugira umuhīgo wayo, Ku Mana ni ho ishakira ibyokurya byayo. |
| 22. | Izuba ryarasa zikagenda, Zikaryama mu masenga yazo. |
| 23. | Abantu bagasohoka bakajya ku mirimo yabo, No ku muruho wabo bakageza nimugoroba. |
| 24. | Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, Isi yuzuye ubutunzi bwawe. |
| 25. | Dore iriya nyanja nini ngari, Irimo ibigenda bitabarika, Inyamaswa ntoya n’inini. |
| 26. | Ni ho inkuge zigenda, Ni ho Lewiyatani iri waremeye kuyikiniramo. |
| 27. | Ibyo byose bigutegerereza, Kugira ngo ubigaburire ibyokurya byabyo igihe cyabyo. |
| 28. | Biyora ibyo ubihaye, Upfumbatura igipfunsi cyawe bigahaga ibyiza. |
| 29. | Uhisha mu maso hawe bigahinda imishyitsi, Ubikuramo umwuka bigapfa, Bigasubira mu mukungugu wabyo. |
| 30. | Wohereza umwuka wawe bikaremwa, Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya. |
| 31. | Icyubahiro cy’Uwiteka gihoreho iteka, Uwiteka yishimira imirimo ye. |
| 32. | Ni we ureba isi igahinda umushyitsi, Akora ku misozi igacumba. |
| 33. | Nzajya ndirimbira Uwiteka nkiriho, Nzajya ndirimbira Imana yanjye ishimwe ngifite ubugingo. |
| 34. | Ibyo nibwiye biyinezeze, Nanjye nzajya nishimira Uwiteka. |
| 35. | Abanyabyaha barimbuke bashire mu isi, Ababi be kubaho ukundi. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka. Haleluya. |