| 1. | Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga. |
| 2. | Mumuririmbire, mumuririmbire ishimwe, Muvuge imirimo itangaza yakoze yose. |
| 3. | Mwirate izina rye ryera, Imitima y’abashaka Uwiteka yishime. |
| 4. | Mushake Uwiteka n’imbaraga ze, Mushake mu maso he iteka ryose. |
| 5. | Mwibuke imirimo itangaza yakoze, Ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke, |
| 6. | Mwa rubyaro rwa Aburahamu umugaragu we mwe, Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije. |
| 7. | Uwiteka ni we Mana yacu, Amateka ye ari mu isi yose. |
| 8. | Yibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse aryibuka ibihe ibihumbi. |
| 9. | Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu, Indahiro yarahiye Isaka, |
| 10. | Akayikomereza Yakobo kuba itegeko, Ayikomereza Isirayeli kuba isezerano ridashira. |
| 11. | Ati “Ni wowe nzaha igihugu cya Kanāni, Kuba umwandu ukugenewe.” |
| 12. | Umubare wabo ukiri muke, Muke cyane na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu, |
| 13. | Bazerera mu mahanga atari amwe, Bava mu bwami bajya mu bundi. |
| 14. | Ntiyakundira umuntu ko abarenganya, Yahaniye abami ko babagiriye nabi. |
| 15. | Ati “Ntimukore ku bo nasīze, Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.” |
| 16. | Ahamagara inzara ngo itere mu gihugu, Avuna inkoni yose bishingikirije, Ni yo mutsima wabo. |
| 17. | Atuma umugabo wo kubabanziriza, Ni Yosefu waguriwe kuba imbata. |
| 18. | Bababarisha ibirenge bye iminyururu, Bamushyiraho ibyuma, |
| 19. | Kugeza aho ijambo ry’Uwiteka ryasohoreye, Isezerano rye ryaramugeragezaga. |
| 20. | Umwami yaratumye baramubohora, Umutegeka w’amahanga yaramurekuye. |
| 21. | Amugira umutware w’urugo rwe, Amubitsa ibintu bye byose, |
| 22. | Ngo abohe abakomeye be uko ashaka, Yigishe abakuru be ubwenge. |
| 23. | Kandi Isirayeli ajya muri Egiputa,Yakobo atura mu gihugu cya Hamu. |
| 24. | Kandi Uwiteka agwiza ubwoko bwe cyane, Abaha gukomera kuruta abanzi babo. |
| 25. | Ahindura imitima y’abo ngabo ngo bange ubwoko bwe, Bagira ubwenge bwo kurimbura abagaragu be. |
| 26. | Atuma Mose umugaragu we, Na Aroni yatoranije. |
| 27. | Bashyira hagati yabo ibimenyetso bye, Bakorera ibitangaza mu gihugu cya Hamu. |
| 28. | Yohereza umwijima atuma riba ijoro, Na bo ntibagomera amagambo ye. |
| 29. | Ahindura amazi yabo amaraso, Yica amafi yabo. |
| 30. | Igihugu cyabo cyuzura ibikeri, Mu mazu y’abami babo. |
| 31. | Arategeka amarumbo y’isazi araza, N’inda mu gihugu cyabo cyose. |
| 32. | Abaha urubura mu cyimbo cy’imvura, N’umuriro waka mu gihugu cyabo. |
| 33. | Akubita imizabibu yabo n’imitini yabo, Avuna ibiti byo mu gihugu cyabo. |
| 34. | Arategeka inzige ziraza, N’uburima bitabarika. |
| 35. | Birya n’imboga zose zo mu gihigu cyabo, Birya imbuto z’ubutaka bwabo. |
| 36. | Kandi akubita abana b’imfura bose, Bo mu gihugu cyabo arabica, Gukomera kwabo kose ni bo kwari kwatangiriyeho. |
| 37. | Akuramo ba bandi, Bafite ifeza n’izahabu, Nta munyantege nke n’umwe, Wari uri mu miryango ye yose. |
| 38. | Abanyegiputa bishimira kugenda kwabo, Kuko gutera ubwoba kwabo kwari kubafashe. |
| 39. | Asanzura igicu cyo kubatwikīra, N’umuriro wo kubamurikira nijoro. |
| 40. | Barasaba azana inkware, Abahaza umutsima wo mu ijuru. |
| 41. | Atobora igitare amazi aradudubiza, Atemba ahantu humye haba umugezi. |
| 42. | Kuko yibutse ijambo rye ryera, Na Aburahamu umugaragu we. |
| 43. | Akurayo ubwoko bwe bwishimye, Intore ze azikurayo ziririmba. |
| 44. | Abaha ubutaka bw’abanyamahanga, Batwara ibyo abanyamahanga baruhiye. |
| 45. | Bibera bityo kugira ngo bitondere amategeko ye, Bakurikize ibyo yategetse. Haleluya. |