Imibanire y’abantu n’Imana uko ikwiriye kumera |
| 1. | Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye, Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye, |
| 2. | Kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, Ukazarama ndetse ukagira n’amahoro. |
| 3. | Imbabazi n’umurava bye kukuvaho, Ubyambare mu ijosi, Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe. |
| 4. | Ni bwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri, Mu maso y’Imana n’abantu. |
| 5. | Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe. |
| 6. | Uhore umwemera mu migendere yawe yose, Na we azajya akuyobora inzira unyuramo. |
| 7. | Ntiwishime ubwenge bwawe, Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha. |
| 8. | Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, Ukagira imisokoro mu magufwa yawe. |
| 9. | Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, N’umuganura w’ibyo wunguka byose. |
| 10. | Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, Kandi imivure yawe izasendera imitobe. |
| 11. | Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy’Uwiteka, Kandi ntiwinubire n’uko yagucyashye, |
| 12. | Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, Nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana. |
| 13. | Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, N’umuntu wiyungura kujijuka. |
| 14. | Kubugenza biruta kugenza ifeza, Kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza. |
| 15. | Buruta amabuye ya marijani, Kandi mu byo wakwifuza byose, Nta na kimwe cyabuca urugero. |
| 16. | Mu kuboko kwabwo kw’iburyo bufite kurama, No mu kw’ibumoso bufite ubutunzi n’icyubahiro. |
| 17. | Inzira zabwo ni inzira z’ibinezeza, Kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro. |
| 18. | Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo, Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha. |
| 19. | Uwiteka yaremesheje isi ubwenge, Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga. |
| 20. | Ku bwo kumenya kwe amasōko y’ikuzimu yaratobotse, Kandi ibicu bitonyanga ikime. |
Uko imibanire y’abantu ikwiriye kumera |
| 21. | Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda, Ntibive imbere y’amaso yawe. |
| 22. | Nuko bizaramisha ubugingo bwawe, Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo. |
| 23. | Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro, Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara. |
| 24. | Nuryama ntuzagira ubwoba, Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza. |
| 25. | Ntutinye ibiteye ubwoba by’inzaduka, Cyangwa kurimbuka kw’abanyabyaha kuje. |
| 26. | Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro, Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa. |
| 27. | Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, Niba bigushobokera. |
| 28. | Ntukarerege mugenzi wawe uti “Genda uzagaruke ejo mbiguhe”, Kandi ubifite iruhande rwawe. |
| 29. | Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe, Ubwo muturanye amahoro. |
| 30. | Ntugatongane n’umuntu mupfuye ubusa, Niba nta cyo yagutwaye. |
| 31. | Ntukagirire umunyarugomo ishyari, Mu nzira ze ntugire n’imwe ukurikiza, |
| 32. | Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka, Ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi. |
| 33. | Umuvumo w’Uwiteka uhora mu rugo rw’umunyabyaha, Ariko ubuturo bw’umukiranutsi abuha umugisha. |
| 34. | Ni ukuri agaya abakobanyi, Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi. |
| 35. | Umunyabwenge azaragwa ubwiza, Ariko isoni zizaba igihembo cy’abapfu. |