   | 1. | Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka, Ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza. |
   | 2. | Iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza, Ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi. |
   | 3. | Gutungana kw’abakiranutsi kuzabayobora, Ariko ubugoryi bw’abariganya buzabarimbura. |
   | 4. | Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu. |
   | 5. | Gukiranuka k’umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira, Ariko umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye. |
   | 6. | Gukiranuka kw’abatunganye kuzabarokora, Ariko abariganya bazategwa no kugira nabi kwabo. |
   | 7. | Iyo umunyabyaha apfuye kwiringira kwe kuba gushize, Kandi ibyiringiro by’abakiranirwa biba bishiranye na bo. |
   | 8. | Umukiranutsi akizwa amakuba, Umunyabyaha agasubira mu kigwi cye. |
   | 9. | Utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke, Ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe. Iyo umukiranutsi amerewe neza umudugudu urishima, |
   | 10. | Iyo umunyabyaha apfuye impundu ziravuga. |
   | 11. | Umugisha w’abakiranutsi ushyira umudugudu hejuru, Ariko usenywa n’akanwa k’umunyabyaha. |
   | 12. | Ugaya umuturanyi we nta mutima agira, Ariko umuntu ujijutse we aricecekera. |
   | 13. | Ugenda azimura agaragaza ibihishwe, Ariko ufite umutima w’umurava ntamena ibanga. |
   | 14. | Aho abayobora b’ubwenge batari abantu baragwa, Ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro. |
   | 15. | Uwishingira uwo atazi bizamubabaza, Ariko uwanga kwishingira aba amahoro. |
   | 16. | Umugore ugira ubuntu ahorana icyubahiro, Kandi abagabo b’abanyamaboko babona ubutunzi. |
   | 17. | Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza. Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we. |
   | 18. | Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano, Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by’ukuri. |
   | 19. | Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo,Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu. |
   | 20. | Abafite umutima w’ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka, Ariko anezezwa n’abagenda batunganye. |
   | 21. | Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa, Ariko urubyaro rw’umukiranutsi ruzakizwa. |
   | 22. | Umugore w’uburanga bwiza utagira umutima, Ni nk’impeta y’izahabu ikwikirwa mu mazuru y’ingurube. |
   | 23. | Ibyo umukiranutsi yifuza ni ibyiza bisa, Ariko ibigenewe umunyabyaha ni uburakari. |
   | 24. | Hari umuntu utanga akwiragiza, Nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, Ariko we bizamutera ubukene gusa. |
   | 25. | Umunyabuntu azabyibuha, Kandi uvomera abandi na we azavomerwa. |
   | 26. | Uwimana amasaka azavumwa na rubanda, Ariko umugisha uzaba ku uyabagurira. |
   | 27. | Ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa, Ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka. |
   | 28. | Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa, Ariko umukiranutsi azatoha nk’ikibabi kibisi. |
   | 29. | Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga, Kandi umupfapfa azahakwa n’ufite umutima w’ubwenge. |
   | 30. | Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo, Kandi umunyabwenge agarura imitima. |
   | 31. | Dore abakiranutsi bazahanwa bakiri mu isi. Nkanswe abakiranirwa n’abanyabyaha. |