| 1. | Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa. |
| 2. | Kubaho udafite ubwenge si byiza, Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira. |
| 3. | Ubupfapfa bw’umuntu bumuyobya inzira ye, Kandi umutima we winubira Uwiteka. |
| 4. | Ubutunzi bugwiza incuti, Ariko umukene we atandukana na mugenzi we. |
| 5. | Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma ntazabikira. |
| 6. | Benshi bavuga amagambo ashyeshya imbere y’umunyabuntu, Kandi umuntu wese akunda utanga. |
| 7. | Abavandimwe b’umukene bose baramwanga, Incuti ze zikarushaho kumwirengagiza, Iyo abaganirije baramuninira bakigendera. |
| 8. | Uwishakira ubwenge aba akunda ubugingo bwe, Ukomeza kwitonda azabona ibyiza. |
| 9. | Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma azapfa abizize. |
| 10. | Umupfapfa ntakwiriye ibinezeza, N’umugaragu ntakwiriye gutegeka ibikomangoma. |
| 11. | Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara, Kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe. |
| 12. | Uburakari bw’umwami bumera nk’ubw’intare itontoma, Ariko ineza ye ni nk’ikime gitonze ku bwatsi. |
| 13. | Umwana upfapfana abera se ikirumbo, Kandi intonganya z’umugore ni nk’ibitonyanga bidatuza. |
| 14. | Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka. |
| 15. | Ubute butera gusinzira ubuticura, Kandi uwinaniwe arananuka. |
| 16. | Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe, Ariko utita ku nzira ze azapfa. |
| 17. | Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyurira ineza ye. |
| 18. | Hana umwana wawe ubwo ukimwiringiye, Ariko ntumuhanire kumwica. |
| 19. | Umunyamujinya mwinshi azabihanirwa, Kandi naho wabimukiza uzongera wihete. |
| 20. | Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge. |
| 21. | Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi, Ariko inama y’Uwiteka ni yo ihoraho. |
| 22. | Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa, Kandi umukene aruta umunyabinyoma. |
| 23. | Kūbaha Uwiteka bitera ubugingo, Umwubashye azahora ahaze, Ntazagerwaho n’ibibi. |
| 24. | Inyanda ishyira ukuboko ku mbehe, Ariko ntiyitamike. |
| 25. | Kubita umukobanyi kandi abaswa baziga kwitonda, Bwiriza ujijutse na we azamenya ubwenge. |
| 26. | Usesagura ibya se agasendesha nyina, Ni umwana ukoza isoni akaba n’igitutsi. |
| 27. | Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa, Ngo wiyobagize amagambo y’ubwenge. |
| 28. | Umuhamya utagira umumaro agayisha imanza zitabera, Kandi akanwa k’umunyabyaha karyohera ibibi kakabimira. |
| 29. | Ibihano biringanirijwe abakobanyi, Kandi inkoni zitegekewe ibitugu by’abapfapfa. |