   | 1. | Vino ni umukobanyi, Inzoga zirakubaganisha, Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge. |
   | 2. | Igitinyiro cy’umwami ni nk’icy’intare yivuga, Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi. |
   | 3. | Umuntu ashimirwa kwirinda impaka, Ariko umupfapfa wese akunda intonganya. |
   | 4. | Nzarimirana w’umunyabute ntiyihingira atinya imbeho, Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona. |
   | 5. | Imigambi yo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi y’imuhengeri, Ariko umunyabwenge azayifindura. |
   | 6. | Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo, Ariko umunyamurava wamubona he? |
   | 7. | Umukiranutsi agendera mu murava we, Hahirwa abana be bazamukurikira. |
   | 8. | Umwami wicaye ku ntebe y’imanza, Atatanyisha ibibi byose amaso ye. |
   | 9. | Ni nde ubasha kuvuga ati “Ni jye wiyejeje umutima, Ubu nkize icyaha cyanjye”? |
   | 10. | Ibipimisho biciye ukubiri n’ingero ziciye ukubiri, Byombi ni ibizira ku Uwiteka. |
   | 11. | Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora, Niba umurimo we uboneye kandi utunganye. |
   | 12. | Ugutwi kumva n’ijisho rireba, Byombi byaremwe n’Uwiteka. |
   | 13. | Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena, Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya. |
   | 14. | Ugiye kugura arapfobya ati “Urampenze, urampenze!” Ariko agenda yishimira icyo aguze. |
   | 15. | Hariho izahabu n’amabuye ya marijani menshi, Ariko umunwa w’ubwenge ni ibyambarwa by’igiciro cyinshi. |
   | 16. | Uwishingiye umushyitsi umwake umwambaro we ho ingwate, Kandi uwishingiye abashyitsi umwemere ho ubugwate. |
   | 17. | Urisha ubuhwahwa araryoherwa, Ariko hanyuma bikamubera umusenyi mu kanwa ke. |
   | 18. | Imigambi yose ikomezwa n’inama, Kandi uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge. |
   | 19. | Ugenda ari inzimuzi amena ibanga, Nuko ntukiyuzuze n’ukunda kuvugagura. |
   | 20. | Uvuma se cyangwa nyina, Urumuri rwe ruzazimira mu mwijima w’icuraburindi. |
   | 21. | Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira, Ariko amaherezo ntuhira. |
   | 22. | Ntukavuge uti “Nzihōrera.” Tegereza Uwiteka na we azagukiza. |
   | 23. | Ibipimisho biciye ukubiri ni ikizira ku Uwiteka, Kandi igipimo kibeshya si cyiza. |
   | 24. | Uwiteka ni we uyobora imigendere y’umuntu, Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo? |
   | 25. | Guhubukira indahiro y’ibyo yashinganye bibera umuntu umutego, Yamara kurahira agasigara yisiganuza. |
   | 26. | Umwami w’ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando, Hanyuma akabagosora. |
   | 27. | Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka, Rusesengura ibihishwe mu mutima. |
   | 28. | Imbabazi n’ukuri ni byo bitera umwami kurama, Kandi ingoma ye ikomezwa n’imbabazi. |
   | 29. | Ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo, Kandi ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi. |
   | 30. | Inguma ziryana zikuraho ibibi, Kandi imibyimba igera ku mutima. |