| 1. | Umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwiteka, Awuganisha aho ashatse hose nk’uyobora amazi mu migende yayo. |
| 2. | Inzira y’umuntu yose imutunganiye ubwe, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima. |
| 3. | Gukiranuka n’imanza zitabera, Birutira Uwiteka ibitambo. |
| 4. | Kurebana igitsure n’umutima w’ubwibone, Ni byo rumuri rw’abanyabyaha, Byose ni icyaha. |
| 5. | Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa. |
| 6. | Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya buyoka nk’umwuka, Ababushaka baba bashaka urupfu. |
| 7. | Urugomo rw’abanyabyaha ruzabahitana, Kuko banga gukora ibitunganye. |
| 8. | Inzira y’uremerewe n’ibyaha iragoramanga cyane, Ariko imirimo y’uboneye ihora itunganye. |
| 9. | Kuba mu gakinga k’urusenge, Biruta kubana n’umugore w’ingare mu nzu y’inyumba. |
| 10. | Umutima w’umunyabyaha wifuza ibyaha, Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho. |
| 11. | Iyo umukobanyi ahanwe injiji yumviraho, Kandi umunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya. |
| 12. | Umukiranutsi yitegereza inzu y’abanyabyaha, Uko bubikwa bakarimbuka. |
| 13. | Uwica amatwi ngo atumva gutaka k’umukene, Na we azataka kandi ntazumvwa. |
| 14. | Ituro ritanzwe rwihishwa rihosha uburakari, N’impongano zihishwe mu kwaha zoroshya umujinya ukaze. |
| 15. | Umukiranutsi anezezwa no gukora ibitunganye, Ariko ku nkozi z’ibibi bizazibera icyishi. |
| 16. | Umuntu ujarajara akava mu nzira y’ubwenge, Azaba mu iteraniro ry’abapfuye. |
| 17. | Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene, Ukunda vino n’amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi. |
| 18. | Umunyabyaha azaba incungu y’umukiranutsi, N’umugambanyi azagwa mu kigwi cy’intungane. |
| 19. | Kwibera ku gasozi kadatuwe, Kuruta kubana n’umugore w’umwaga utera intonganya. |
| 20. | Mu rugo rw’umunyabwenge hari ubutunzi bw’igiciro cyinshi n’amavuta ya elayo, Ariko umupfapfa we abipfusha ubusa akabimaraho. |
| 21. | Ukurikiza gukiranuka n’imbabazi, Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n’icyubahiro. |
| 22. | Umunyabwenge yurira inkike z’umudugudu w’intwari, Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga. |
| 23. | Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, Ni we urinda ubugingo bwe amakuba. |
| 24. | Umwibone w’umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro, Akorana ubwirasi bwibona. |
| 25. | Umunyabute yicwa no kwifuza, Kuko yanga gukoresha amaboko ye. |
| 26. | Hariho uhorana uburūra umunsi ukira, Ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane. |
| 27. | Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira, Nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi. |
| 28. | Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa, Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga. |
| 29. | Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye, Ariko umuntu w’intungane atunganya inzira ze. |
| 30. | Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, Byabasha kurwanya Uwiteka. |
| 31. | Ifarashi irindirijwe umunsi w’urugamba, Ariko kunesha kuva ku Uwiteka. |