Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye,Ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Igihugu kigira abami benshi kigira amagomerane,Ariko umuntu w’umuhanga uzi ubwenge agitera kugubwa neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umukene urenganya indushyi,Ameze nk’imvura y’umugaru ikukumuye imyaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abanga amategeko bashima abanyabyaha,Ariko abakomeza amategeko barabarwanya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Inkozi z’ibibi ntizimenya imanza zitabera,Ariko abashaka Uwiteka bamenya byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Umukene ugenda ari inyangamugayo,Aruta icyigenge naho cyaba ari igikire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Uwitondera amategeko ni umwana uzi ubwenge,Ariko uwiyuzuza n’ibisambo akoza se isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ugwirisha ubukungu bwe indamu n’inyungu mbi,Aba abishakiye ubabarira abakene.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,Gusenga kwe na ko ni ikizira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ushuka umukiranutsi ngo amuyobereze mu nzira mbi,Azagwa mu rwobo yicukuriye,Ariko umukiranutsi utunganye azazungura ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Umukire yiyita umunyabwenge,Ariko umukene ujijutse aramugenzura akamuhinyura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Abakiranutsi iyo baguwe neza habaho icyubahiro cyinshi,Ariko iyo abanyabyaha bagiye ejuru abantu barihisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Hahirwa umuntu uhorana kūbaha,Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Umutware mubi utwara ubwoko bukennye,Ameze nk’intare itontoma n’idubu rihiga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Umwami utagira ubwenge akunda kurenganya cyane,Ariko uwanga indamu mbi ni we uzarama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Umuntu uremerewe n’amaraso y’uwo yishe,Azahunga abe icyohe he kugira umutangira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ugenda atunganye azakizwa,Ariko ugoreka inzira ze azagwa bimutunguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Uhinga imirima ye azahaga ibyokurya,Ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Umunyamurava agwiza imigisha myinshi,Ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Kurobanura ku butoni si byiza,Kandi si byiza ko umuntu acumuzwa n’akamanyu k’umutsima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Umuntu w’ishyari ashakana ubukungu ubwira,Kandi ntamenye yuko ubukene buzamugeraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ucyaha umuntu hanyuma azashimwa,Kuruta ufite ururimi rushyeshya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Uwiba se cyangwa nyina maze akavuga ati “Si icyaha”,Uwo ni mugenzi w’umurimbuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ufite umutima w’ubusambo abyutsa intonganya, Ariko uwiringira Uwiteka azahaga bimubyibushye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa,Ariko ugendera mu bwenge azakizwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Uha abakene ntazakena, Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Iyo abanyabyaha babyutse abantu barihisha,Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baragwira.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: