Somera Bibiliya kuri Telefone
Ibihimbano n’ubutunzi nta mahoro bitera
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nibwiye mu mutima wanjye nti “Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.” Maze mbona ko na byo ari ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Navuze ibyo guseka nti “Ni ubusazi”, n’iby’ibitwenge nti “Bimaze iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nishatse mu mutima uko nakwishimisha umubiri wanjye vino, ariko ngo umutima wanjye ukomeze kunyoboza ubwenge, ngashaka n’uburyo nakora iby’ubupfapfa, kugira ngo menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y’ijuru mu minsi bakiriho yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
nihingiye imirima, n’imirima y’uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti by’amoko yose y’imbuto ziribwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
nifukuriye amariba y’amazi, kugira ngo nyavomerere imirima yororerwamo ibiti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
niguriye abagaragu n’abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngira ubutunzi bwinshi bw’amashyo y’inka n’imikumbi y’intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nirundaniriza ifeza n’izahabu, n’ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibinezeza abantu, n’ibicurangwa by’uburyo bwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose kunguka, nkomeza n’ubwenge bwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n’umunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z’imirimo yanjye yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nisubiramo ngo ndebe ubwenge n’ubusazi n’ubupfapfa. Mbese uzasimbura umwami azabasha gukora iki? Keretse ibisanzwe bikorwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko mbona ko ubwenge buruta ubupfapfa nk’uko umucyo uruta umwijima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Amaso y’umunyabwenge ari mu mutwe we, na we umupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurusha ubwenge byamariye iki?” Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibyo na byo ni ubusa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Erega umunyabwenge ameze nk’umupfapfa, na we ntiyibukwa iteka, kuko mu bihe bizaza bose bazaba bibagiranye. Erega umunyabwenge na we apfa nk’umupfapfa!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ni ko kwanga ubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi y’ijuru yamereye nabi. Byose ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi ni nde uzi yuko azaba umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamo ubwenge munsi y’ijuru. Ibyo na byo ni ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebya umutima wanjye ku miruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
kuko habaho umuntu ukorana ubwenge no kumenya n’ubuhanga, nyamara azabisigira utabiruhiye, bibe umurage we. Ibyo na byo ni ubusa, ni ibibi bikomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
None se umuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byo umutima we washishikariye munsi y’ijuru?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kuko iminsi ye yose ari agahinda, n’imiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoro umutima we nturuhuka. Ibyo na byo ni ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ntakigirira umuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezeresha ubugingo bwe ibyiza bituruka mu miruho ye.Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kuboko kw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kuko unezeza Imana ari we iha ubwenge no kumenya n’umunezero, ariko umunyabyaha imuha umuruho ngo asarure arunde, abone ibyo guha unezeza Imana. Ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma umubwiriza igice cya: