| 1. | Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make. |
| 2. | Inzozi zizanwa n’imiruho myinshi, kandi ijwi ry’umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi. |
| 3. | Nuhigira Imana umuhigo ntugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujye uhigura icyo wahize. |
| 4. | Guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga. |
| 5. | Ntugakundire akanwa kawe gucumuza umubiri wawe, kandi ntukavugire imbere ya marayika uti “Narafuditse.” Kuki Imana yarakarira ijwi ryawe, ikarimbura umurimo w’amaboko yawe? |
| 6. | Nk’uko mu nzozi nyinshi harimo ibitagira umumaro byinshi, no mu magambo menshi ni ko bimeze, ariko weho ujye wubaha Imana. |
Ubutunzi bukwiriye gukoreshwa mu buryo bwiza |
| 7. | Nubona mu ntara umukene urengana, n’abanyarugomo bakuraho imanza zitabera no gukiranuka ntibikagutangaze, kuko Isumbya abakuru ubukuru ibyitegereza, kandi hariho abakuru babarengeje. |
| 8. | Nyamara uburumbuke bw’igihugu ni ubwa bose, umwami na we ubwe atungwa no guhingirwa. |
| 9. | Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n’ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo ni ubusa. |
| 10. | Iyo ibintu bigwiriye ababirya na bo baragwira, nyirabyo aba yungutse iki kitari ukubirebesha amaso gusa? |
| 11. | Ibitotsi by’umukozi bimugwa neza,n’iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhaga k’umukire kumubuza gusinzira. |
| 12. | Hariho ikibi gikabije nabonye munsi y’ijuru, ni cyo butunzi nyirabwo yibikiye bukamutera amakuba, |
| 13. | ubwo butunzi bukamarwa no guhomba, kandi iyo abyaye umwana ntabona icyo amupfumbatisha. |
| 14. | Uko yavuye mu nda ya nyina ari umutumbure, azagenda atyo nk’uko yaje, ari nta cyo azajyana cy’ibyo yaruhiye yatwara mu ntoki. |
| 15. | Icyo na cyo ni ikibi gikabije, kuko uko yaje ari ko azagenda. Byamumariye iki gukorera umuyaga? |
| 16. | Iminsi ariho yose arīra mu mwijima, abona umubabaro mwinshi, agira indwara n’uburakari. |
| 17. | Dore icyo nabonye kibereye umuntu cyiza kandi kimutunganiye, ni ukurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose akorera munsi y’ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhaye kuko ibyo ari byo mugabane we. |
| 18. | Kandi umuntu wese Imana yahaye ubutunzi n’ubukire ikamuha kubirya, akiha umugabane we akanezezwa n’umurimo we, ibyo ni ubuntu bw’Imana. |
| 19. | Imana izagwiza umunezero mu mutima we, bitume atibaza cyane iminsi azamara akiriho. |