Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ni nde umeze nk’umunyabwenge? Kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa? Ubwenge bw’umuntu butera mu maso he gucya bukahamara umunya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nkugiriye inama: ukomeze itegeko ry’umwami ku bw’indahiro warahiye Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntukagire ubwira bwo gusezera, ntugashishikarire ikibi, kuko umwami akora icyo ashatse cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Erega ijambo ry’umwami rifite ububasha! Kandi ni nde watinyuka kumubaza ati “Urakora ibiki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ukomeza itegeko ntazamenya ikibi, umutima w’umunyabwenge ugenzura ibihe n’imanza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kuko ikintu cyose kigira igihe cyacyo n’urubanza gicirwa, kandi imibabaro y’umuntu iramuvuna
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kuko atazi ibizaba. Ni nde wabasha kumubwira uko bizamera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nta muntu ufite ububasha ku mwuka we kugira ngo awiyumirize, kandi nta bubasha afite bwo kwīmīra umunsi wo gupfa. Muri izo ntambara nta gusezererwa, kandi uwitanze gukora ibibi ntibizamurokora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ibi byose narabibonye, nerekeza umutima wanjye kumenya umurimo wose ukorerwa munsi y’ijuru: haba ubwo umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nabonye abanyabibi bahambwa, bakajya ikuzimu, kandi abakoze ibitunganye na bo bakurwa mu buturo bwera bakibagirana mu murwa. Ibyo na byo ni ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kuko iteka ry’umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gituma imitima y’abantu ishishikarira gukora ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nubwo umunyabyaha acumura incuro ijana ariko akaramba, nzi rwose yuko abubaha Imana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko umunyabyaha we ntazamererwa neza no kuramba ntazaramba, ndetse n’iminsi ye izaba nk’igicucu gihita, kuko atubaha Imana ari imbere yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Hariho ikitagira umumaro gikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranutsi. Ni ko kuvuga nti “Ibyo na byo ni ubusa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko mperako nshima ibitwenge, kuko munsi y’ijuru nta kirutira umuntu kurya no kunywa no kunezerwa, kuko ibyo ari byo bizagumana na we mu miruho ye iminsi yose Imana yamuhaye kubaho munsi y’ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ubwo nerekezaga umutima wanjye kumenya ubwenge no kureba imirimo ikorerwa mu isi (kuko hariho uwibuza ibitotsi ku manywa na nijoro),
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
nuko nitegereje imirimo y’Imana yose, nsanga yuko umuntu atabasha kugenzura umurimo wose ukorerwa munsi y’ijuru, kuko nubwo umuntu yakwihata kuwumenya atazawumenya, ndetse nubwo umunyabwenge yibwira ko azawumenya, ariko ntazawumenya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma umubwiriza igice cya: