Umwami ukiranuka |
| 1. | Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera. |
| 2. | Umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya. |
| 3. | Amaso y’abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y’abumva bazayatega. |
| 4. | Uw’umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw’ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane. |
| 5. | Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n’umunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu, |
| 6. | kuko umupfapfa azavuga iby’ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n’ufite inyota atamuramiza amazi. |
| 7. | Kandi intwaro z’umunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye. |
| 8. | Ariko imfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza. |
| 9. | Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa b’abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye. |
| 10. | Muzamara iminsi isāze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b’abadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho. |
| 11. | Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira. |
| 12. | Bazikubita mu bituza bababajwe n’imirima yabanezezaga n’inzabibu zeraga cyane. |
| 13. | Mu gihugu cy’ubwoko bwanjye hazamera amahwa n’imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w’umunezero, |
| 14. | kuko urugo rw’umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi n’umunara w’abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y’imparage n’urwuri rw’amashyo |
| 15. | kugeza aho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba. |
| 16. | Maze urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane. |
| 17. | Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose. |
| 18. | Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje. |
| 19. | Ariko ishyamba rizagushwa n’urubura, kandi umurwa uzasenywa rwose. |
| 20. | Murahirwa mwa babiba mu nkuka z’amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n’indogobe. |