| 1. | Uzabona ishyano weho unyaga kandi utanyazwe, uriganya kandi utariganijwe. Numara kunyaga uzaherako unyagwe, kandi numara kuriganya bazaherako bakuriganye. |
| 2. | Uwiteka, utubabarire ni wowe twategereje, ujye utubera amaboko uko bukeye kandi utubere agakiza mu bihe tuboneramo amakuba. |
| 3. | Amoko yirukanywe n’induru z’imidugararo, kandi urahagurutse amahanga aratatana. |
| 4. | Bazateranya iminyago mwanyaze nk’uko za kagungu zangiza, kandi bazayirohamo bameze nk’inzige ziteye. |
| 5. | Uwiteka arogezwa kuko atura hejuru, yujuje i Siyoni guca imanza zitabera no gukiranuka. |
| 6. | Mu bihe byawe hazabaho gukomera n’agakiza gasāze n’ubwenge no kujijuka, kubaha Uwiteka ni ko butunzi bwe. |
| 7. | Dore intwari zabo ziraborogera hanze, intumwa zo gusaba amahoro zirarira cyane. |
| 8. | Inzira nyabagendwa zirimo ubusa nta mugenzi ukihanyura, yishe isezerano, asuzugura imidugudu kandi ntiyita ku bantu. |
| 9. | Igihugu kirarira kiraserebeye. I Lebanoni hakozwe n’isoni hararabye, i Sharoni hameze nk’ubutayu, i Bashani n’i Karumeli hahungutse amababi. |
| 10. | Uwiteka aravuga ati “Ndahaguruka nonaha, ubu ngubu ndishyira hejuru, ngiye kogezwa nonaha. |
| 11. | Muzatwara inda y’ibishushungwe, muzabyare ibikūri, umwuka wanjye ni wo muriro uzabatwika. |
| 12. | Amahanga azatwikwa nk’uko batwika ishwagara, kandi nk’uko amahwa atemwa agatwikwa n’umuriro.” |
| 13. | Yemwe abari kure nimwumve ibyo nkoze, namwe abari hafi mwemere ko ndi umunyamaboko. |
| 14. | Abanyabyaha b’i Siyoni baratinya, guhinda umushyitsi gutunguye abatubaha Imana. Muri twe ni nde uzabasha guturana n’inkongi y’iteka ryose? Kandi muri twe ni nde uzashobora guturana no gutwika kw’iteka? |
| 15. | Ugendana gukiranuka akavuga ibitunganye, akagaya indamu iva mu gahato, agashwishuriza impongano bamuha, akipfuka mu matwi ngo atumva inama yo kuvusha amaraso, agahumiriza amaso ngo atareba ibibi, |
| 16. | uwo ni we uzatura aharengeye yikingire igihome cyo ku rutare, azahabwa ibyokurya bimutunga n’amazi yo kunywa ntazayabura. |
| 17. | Amaso yawe azareba umwami afite ubwiza bwe, uzayarambura mu gihugu ugeze kure. |
| 18. | Umutima wawe uzibuka ibyateraga ubwoba ubaze uti “Uwabaraga amakoro akayagera ari hehe? Kandi Uwabaraga iminara ari hehe?” |
| 19. | Ntuzabona ishyanga ry’abanyamwaga, ry’imvugo inanirana utabasha kumva, n’ururimi rw’umunyamahanga utabasha kumenya. |
| 20. | Reba i Siyoni ururembo twakoreragamo iminsi mikuru, amaso yawe azareba i Yerusalemu usange ari ubuturo bw’amahoro n’ihema ritazabamburwa, imambo zaryo ntabwo zizashingurwa, mu migozi yaryo nta wuzacika. |
| 21. | Ahubwo aho Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah’inzuzi n’imigezi bitanyurwamo n’ubwato bugashywa, cyangwa inkuge y’icyubahiro. |
| 22. | Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza. |
| 23. | Imirunga yawe iradohotse, ntikibasha gukomeza umuringoti cyangwa kurēga amatanga. Nuko baherako bigabanya iminyago, ndetse n’abacumbagira bajyana iminyago. |
| 24. | Nta muturage waho uzataka indwara, kandi abahatuye bazababarirwa gukiranirwa kwabo. |