Gukomera kw’Imana n’intege nke z’abantu |
| 1. | Mwa birwa mwe, nimucecekere imbere yanjye, abanyamahanga basubiremo imbaraga nshya bigire hafi bavuge, maze duterane tuburane. |
| 2. | Ni nde wahagurukije uva iburasirazuba, akamuhamagaza gukiranuka ngo agere ku birenge bye. Amugabije amahanga, amuha gutwara abami, abagabiza inkota ye ibahindura nk’umukungugu, abagabiza n’umuheto we abahindura nk’ibishingwe bitumurwa. |
| 3. | Arabirukana akahanyura amahoro, anyuze mu nzira atigeze gukandagiramo. |
| 4. | Ni nde wabikoze akabisohoza, agategeka ibihe uhereye mbere na mbere? Ni jyewe Uwiteka, uwa mbere n’uw’imperuka. Ndi we. |
| 5. | Ibirwa byararebye biratinya, impera z’isi zihinda umushyitsi, abo ku mpera z’isi bigira hafi baraza. |
| 6. | Umuntu wese yatabaye umuturanyi we, akabwira mugenzi we ati “Komera.” |
| 7. | Maze umubaji akomeza umucuzi, uhwika akomeza ucura akavuga ngo “Ibyuma twabiteranije neza.” Maze akagikomeresha imisumari ngo cye kunyeganyega. |
| 8. | Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye. |
| 9. | Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye. |
| 10. | Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. |
| 11. | “Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka. |
| 12. | Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho, |
| 13. | kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘Witinya, ndagutabaye.’ |
| 14. | Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli umucunguzi wawe. |
| 15. | “Dore nzakugira umuhuzo mushya w’ubugi ufite amenyo, uzahūra imisozi ukayimenagura, n’udusozi ukaduhindura nk’ibishingwe. |
| 16. | Uzabigosora umuyaga ubitumure, umuyaga wa serwakira ubitatanye, nawe uzishimira Uwiteka wiratane Uwera wa Isirayeli. |
| 17. | “Abakene n’abatindi bashaka amazi bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, jyeweho Uwiteka nzabasubiza, jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahāna. |
| 18. | Nzazibura imigezi mu mpinga z’imisozi n’amasōko mu bikombe hagati, ubutayu nzabuhindura ibidendezi by’amazi, n’igihugu cyumye nzagihindura amasōko. |
| 19. | Mu butayu nzahatera imyerezi n’imishita, n’imihadasi n’ibiti by’amavuta, kandi mu kidaturwa nzahatera ibiti by’imiberoshi n’imitidari n’imiteyashuri bikurane, |
| 20. | kugira ngo barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe yuko ukuboko k’Uwiteka ari ko kubikoze, kandi yuko Uwera wa Isirayeli ari we ubiremye. |
| 21. | “Nimushinge urubanza rwanyu”, ni ko Uwiteka avuga. “Muburane imanza zanyu zikomeye.” Ni ko Umwami wa Yakobo avuga. |
| 22. | “Nibazane ibigirwamana byabo bitubwire ibizaba, nibivuge ibyabayeho uko bimeze, tubitekereze tumenye amaherezo yabyo cyangwa mutubwire ibyenda kubaho. |
| 23. | Nimuduhanurire ibizaba hanyuma tumenye ko muri imana koko, nimukore ibyiza cyangwa ibibi tubirebe twumirwe twese. |
| 24. | Dore nta cyo muri cyo kandi nta n’icyo mwakora, uwabahitamo aba abaye ikizira. |
| 25. | “Ngira uwo nahagurukije aturutse ikasikazi, dore araje avuye iburasirazuba akambaza izina ryanjye, azakāta abatware nk’ukāta urwondo cyangwa nk’uko umubumbyi akāta ibumba. |
| 26. | Ni nde wabivuze ubwa mbere ngo tubimenye, cyangwa ni nde wabivuze kera ngo tuvuge ko ari ukuri? Ni ukuri koko nta wabivuze, ni ukuri nta wabimenyekanishije, ni ukuri nta n’umwe wumvise amagambo yanyu. |
| 27. | Ni jye wabanje kubwira i Siyoni nti ‘Dore ngabo!’ Kandi i Yerusalemu nzahatuma intumwa yo kubabwira ubutumwa bwiza. |
| 28. | Kandi iyo ndebye muri bo ubwabo mbona nta muntu, nta n’umujyanama wabasha kunsubiza mbabajije. |
| 29. | Dore bose imirimo yabo ni ubusa kandi nta cyo imaze, ibishushanyo byabo biyagijwe ni umuyaga kandi ni imivurungano. |