Imana itegekera Abayuda ibihano ibahoye ibyaha byabo |
| 1. | Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z’i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri, nanjye nazahagirira imbabazi. |
| 2. | Kandi naho bavuga bati “Turahiye Uwiteka uhoraho”, ni ukuri barahira ibinyoma. |
| 3. | Uwiteka we, mbese amaso yawe ntuyarebesha ku kuri? Warabakubise ntibababara, warabatsembye ariko banze guhanwa, bakambije mu gahanga kabo harusha ubutare gukomera, ariko banze kugaruka. |
| 4. | Ni ko kuvuga nti “Ni ukuri aba ni abatindi, ni abapfapfa kuko batazi inzira y’Uwiteka cyangwa amateka y’Imana yabo. |
| 5. | Ngiye gusanga abakomeye mvugane na bo, kuko ari bo bazi inzira y’Uwiteka n’amateka y’Imana yabo. Nyamara na bo bahuje inama yo kwica ubuhake, bakica isezerano ryari ribaboshye. |
| 6. | Ni cyo gituma intare ivuye mu ishyamba izabatanyagura, isega rya nijoro rizabanyaga, ingwe izabubikiririra imbere y’imidugudu yabo. Uzahasohokera wese azatanyagurwa kuko ibicumuro byabo ari byinshi, no gusubira inyuma kwabo kwaragwiriye. |
| 7. | Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiye bamaze guhaga barasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y’abamaraya. |
| 8. | Bari bameze nk’amafarashi abyibushye yiragiye, umuntu wese yivugira ku mugore w’umuturanyi we. |
| 9. | Mbese ibyo sinabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk’ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo? |
| 10. | “Nimwurire mujye ku nkike zaho kandi muzisenye ariko mwe kuhatsemba rwose, muhahwanyureho amashami yaho kuko atari ay’Uwiteka. |
| 11. | Kuko inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda yankoreye iby’uburiganya byinshi. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 12. | Kandi banze Uwiteka baramuhakana ngo ‘Si we kandi nta n’ibyago bizatugeraho, ndetse nta nkota cyangwa inzara tuzabona, |
| 13. | ba bahanuzi bazahinduka umuyaga nta jambo ry’ubuhanuzi bafite, ibyo bahanuye ni bo bizabaho.’ |
| 14. | “Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo ivuga itya iti ‘Ubwo bavuze iryo jambo, dore nzabahindura inkwi, n’amagambo yanjye nzayagira umuriro mu kanwa kawe azabatwike. |
| 15. | Dore ngiye kubateza ishyanga riturutse kure, wa nzu ya Isirayeli we.’ Ni ko Uwiteka avuga. Ni ishyanga rikomeye kandi rya kera, ishyanga utazi ururimi rwaryo, haba no kumva icyo bavuga. |
| 16. | Ikirimba cyabo ni nk’imva irangaye, bose ni intwari. |
| 17. | Bazarya bamareho umusaruro wawe n’ibyokurya byawe, iby’abahungu bawe n’abakobwa bawe bari bakwiriye kurya. Bazarya bamareho imikumbi yawe n’amashyo yawe, bazarya bamareho inzabibu zawe n’imitini yawe, n’imidugudu yawe n’inkike z’amabuye wiringiraga bazayishenyesha inkota. |
| 18. | “Ariko muri icyo gihe nubwo bimeze bityo, sinzabatsembaho rwose. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 19. | Kandi igihe bazaba babaza bati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka Imana yacu idukorera ibyo byose?’ Uzabasubize uti ‘Nk’uko mwanyimuye mugakorera ibigirwamana by’amahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.’ |
| 20. | “Nimumenyekanishe ibi mu nzu ya Yakobo, mubyamamaze i Buyuda muti |
| 21. | ‘Nimvumve ibi mwa bwoko bw’abapfapfa batagira umutima mwe, mufite amaso ntimubone kandi n’amatwi mtimwumve. |
| 22. | Mbese ntimunyubaha?’ Ni ko Uwiteka abaza. Ntimwahindira umushyitsi imbere yanjye, kandi ari jye washyiriyeho umusenyi kuba urugabano rw’inyanja ho itegeko rihoraho iteka, rituma itabasha kururenga? Nubwo imiraba yayo isuma ntishobora kurutwara, nubwo ihorera ntibasha kururenga. |
| 23. | Ariko ubwo bwoko bufite umutima winangiye w’ubugome, baragomye barigendera. |
| 24. | Ntibarushya bibwira mu mitima yabo bati ‘Reka twubahe Uwiteka Imana yacu iduhe imvura y’umuhindo n’iy’itumba mu gihe cyayo, ni yo idukomereza iminsi yashyiriweho igihe cyo gusarura.’ |
| 25. | Ibicumuro byanyu ni byo byakuyeho ibyo bintu, kandi ibyaha byanyu ni byo byabimishije ibyiza. |
| 26. | “Kuko abantu banjye babonetsemo abantu babi, baca ibico nk’abategesha inyoni imitego, baratega bagafata abantu. |
| 27. | Nk’urutanda rwuzuyemo inyoni ni ko amazu yabo yuzuyemo uburiganya, ni cyo cyabateye gukomera bakaba abakire. |
| 28. | Barahonjotse baciye umubiri, ni ukuri imirimo y’ibyaha byabo barayikabya. Kuburana ntibaburanira impfubyi kugira ngo zigubwe neza, kandi ntibacira umukene urubanza rutabera. |
| 29. | Mbese ibyo sinzabibahanira? Ni ko Uwiteka abaza. Kandi ubwoko nk’ubu umutima wanjye ntiwabuhora ibyo? |
| 30. | “Ikintu gitangaza kandi cyangwa urunuka cyabonetse mu gihugu. |
| 31. | Abahanuzi bahanura ibinyoma, abatambyi bategeka uko bishakiye, kandi abantu banjye bashima ko bagenza batyo. Amaherezo yabyo se muzabigira mute?” |