Ibigirwamana ni iby’ubusa, Imana Rurema ni yo ikomeye |
   | 1. | Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we. |
   | 2. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y’abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba. |
   | 3. | Imigenzo y’abo bantu ni ubusa, kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimo w’amaboko y’umubaji akoresha intorezo. |
   | 4. | Babirimbisha ifeza n’izahabu, bagateraho imisumari bakayishimangiza inyundo kugira ngo bitajegajega. |
   | 5. | Bimeze nk’igiti cy’umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n’icyiza.” |
   | 6. | Nta wuhwanye nawe Uwiteka, urakomeye kandi n’izina ryawe rikomeranye imbaraga. |
   | 7. | Ni nde udakwiriye kukubaha, Mwami w’amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe. |
   | 8. | Ariko bose uko bangana bameze nk’inka, kandi ni abapfapfa. Ibyigisho by’ibigirwamana ni ibiti gusa. |
   | 9. | Hari ibibati by’ifeza byavanywe i Tarushishi n’izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n’umunyamwuga n’iminwe y’umucuzi w’izahabu, umukara wa kabayonga n’umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n’abahanga. |
   | 10. | Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w’ibihe byose. Isi itigiswa n’uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo. |
   | 11. | Muzababwire mutya muti “Izo bita imana zitaremye ijuru n’isi, zizacibwa ku isi no munsi y’ijuru. |
   | 12. | “Imana ni yo yaremye isi n’imbaraga zayo, isi n’abayirimo yayikomeresheje ubwenge bwayo, ijuru yaribambishije ubuhanga bwayo. |
   | 13. | Iyo iranguruye ijwi mu ijuru haba guhōrera kw’amazi, ituma ibihu bizamuka biva ku mpera z’isi. Iremera imirabyo kugusha imvura, izana umuyaga iwukuye mu bubiko bwayo. |
   | 14. | Umuntu wese ahindutse nk’inka nta bwenge agira, umucuzi w’izahabu wese yakojejwe isoni n’igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka ubirimo. |
   | 15. | Ni iby’ubusa, ni umurimo w’ubushukanyi, ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka. |
   | 16. | Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk’ibyo kuko ari yo Banze ry’ibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango w’umwandu wayo. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.” |
   | 17. | Koranya ibintu by’ubugenza bwawe biri mu gihugu yewe utuye mu gihome, |
   | 18. | kuko Uwiteka avuga atya ati “Dore ubu ngiye gutera kure abaturage bo mu gihugu nk’utera umuhumetso, mbahagarike umutima kugira ngo babyumve.” |
   | 19. | Mbonye ishyano mbitewe n’igikomere cyanjye, uruguma rwanjye ruranyihebesheje ariko ndavuga nti “Ni ukuri, ni rwo kababaro kanjye nkwiriye kukihanganira.” |
   | 20. | Ihema ryanjye riranyazwe, imigozi yanjye yose iracitse, abana banjye baransize ntibakiriho, nta wusigaye wo kumbambira ihema no kumanikira inyegamo. |
   | 21. | Abungeri bahindutse nk’inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana. |
   | 22. | Dore ijwi ry’impuha riraje, ikiriri cyinshi kije giturutse mu gihugu cy’ikasikazi, guhindura imidugudu y’u Buyuda amatongo n’ubuturo bw’ingunzu. |
   | 23. | Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze. |
   | 24. | Uwiteka, umpane ariko bitarenze urugero, ntumpanishe umujinya kugira ngo utantsemba. |
   | 25. | Uburakari bwawe ubusuke ku banyamahanga batakuzi no ku miryango itāmbariza mu izina ryawe, kuko batanyaguye Yakobo. Baramutanyaguye bamumaraho, n’ubuturo bwe babuhinduye amatongo. |