Abayuda bazapfa nabi, igihugu cyabo kizahindūrwa |
| 1. | Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby’imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza? |
| 2. | Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y’imitima yabo. |
| 3. | Ariko wowe Uwiteka uranzi, uranduzi ugerageza umutima wanjye uko ukumereye, kandi bo ubakurure nk’intama zigiye kubagwa ubarindirize umunsi w’icyorezo. |
| 4. | Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n’ibiguruka birahashira bizize ibyaha by’abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.” |
| 5. | Niba warasiganywe n’abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n’amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy’amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute? |
| 6. | Kuko n’abo muva inda imwe n’inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby’uburiganya basakuriza inyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere. |
| 7. | Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y’abanzi be. |
| 8. | Umwandu wanjye wambereye nk’intare yo mu ishyamba, yaranguruye ijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga. |
| 9. | Mbese umwandu wanjye wampindukiye nk’igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n’ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure. |
| 10. | Abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi. |
| 11. | Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimo ubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntu ukibyitayeho. |
| 12. | Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y’Uwiteka irimbura uhereye mu ruhande rumwe rw’igihugu ukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro. |
| 13. | Babibye ingano basarura amahwa, bariruhije ntibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n’umwero wanyu bitewe n’uburakari bukaze bw’Uwiteka. |
Imana izagarura Abayuda |
| 14. | Uku ni ko Uwiteka aburira abaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu naraze ubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubaca mu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo. |
| 15. | Nimara kubaca nzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagarura umuntu wese asubire mu mwandu we, n’umuntu wese mu gikingi cye. |
| 16. | Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk’uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye. |
| 17. | Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.” Ni ko Uwiteka avuga. |