Pashuri umutambyi ashyira Yeremiya mu mbago |
| 1. | Nuko Pashuri mwene Imeri umutambyi, wahoze ari umutware mukuru mu nzu y’Uwiteka yumvise Yeremiya ahanura atyo, |
| 2. | Pashuri aherako akubita Yeremiya umuhanuzi, amushyira mu mbago yari ku irembo rya Benyamini ryo haruguru y’inzu y’Uwiteka. |
| 3. | Bukeye bwaho Pashuri azana Yeremiya amuvanye mu mbago. Maze Yeremiya aramubwira ati “Uwiteka ntiyakwise Pashuri, ahubwo yakwise Magorimisabibu bisobanurwa ngo: Ibiteye ubwoba bikubye. |
| 4. | Nuko Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutuma uba witeye ubwoba hamwe n’incuti zawe zose, na bo bazagushwa n’inkota z’ababisha babo, kandi amaso yawe azaba abireba. I Buyuda hose nzahagabiza umwami w’i Babuloni, na we azabajyana i Babuloni ari imbohe, ahabicishirize inkota. |
| 5. | Kandi ubutunzi bwose bw’uyu murwa n’inyungu yaho yose, n’ibintu byaho byose by’igiciro cyinshi ndetse n’ubutunzi bwose bw’abami b’u Buyuda, nzabishyira mu maboko y’ababisha babo. Ni ko bazabasahura babafate mpiri, maze babajyane i Babuloni. |
| 6. | Kandi nawe Pashuri n’ab’inzu yawe bose muzagenda muri imbohe, uzajya i Babuloni kandi ni ho uzagwa, ni ho uzahambwa wowe n’incuti zawe zose, izo wajyaga uhanurira ibinyoma.’ ” |
| 7. | Ayii Uwiteka, waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma untsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka. |
| 8. | Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby’urugomo n’ibyo kurimbuka, kuko ijambo ry’Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira. |
| 9. | Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike. |
| 10. | Kuko numvise benshi bansebya, n’ibiteye ubwoba bikaba mu mpande zose. Incuti zanjye zose ziranyubikiye zireba icyo nsitaraho ngo zindege ziti “Nimumurege natwe tuzamurega.” Baravuga bati “Ahari azemera gushukwa tubone uburyo bwo kumutsinda, maze tubimuhore.” |
| 11. | Ariko Uwiteka ari kumwe nanjye, ameze nk’intwari iteye ubwoba. Ni cyo gituma abandenganya bazasitara kandi ntibazatsinda, bazamwara cyane kuko batagenje nk’abafite ubwenge, kandi bazakorwa n’isoni zitazibagirana iteka ryose. |
| 12. | Noneho Uwiteka Nyiringabo, ugerageza abakiranutsi ukareba mu nda no mu mutima, unkundire ndebe uko ubahōra kuko ari wowe naturiye ibyanjye. |
| 13. | Nimuririmbire Uwiteka, mumuhimbarize kuko yarokoye ubugingo bw’umwinazi mu maboko y’inkozi z’ibibi. |
| 14. | Havumwe umunsi navutseho, umunsi mama yambyayeho ntugahirwe. |
| 15. | Havumwe umuntu waje kubwira data ati “Wabyariwe umwana w’umuhungu”, bigatuma anezerwa cyane. |
| 16. | Uwo muntu amere nk’imidugudu Uwiteka yarimbuye ntarushye yicuza, kandi niyumve imiborogo hakiri mu gitondo n’urusaku rw’induru ku manywa y’ihangu, |
| 17. | kuko ntishwe ntaravuka ngo mama ambere igituro, inda ye ibe urutare. |
| 18. | Ni iki cyatumye mvukira kureba umubabaro n’umuruho, ngo iminsi yanjye imarwe no gukorwa n’isoni? |