Yeremiya ahanura iby’uwitwa Shami |
| 1. | Uwiteka aravuga ngo “Abungeri barimbura kandi bagatatanya intama zo mu rwuri rwanjye, bazabona ishyano.” |
| 2. | Ni cyo gituma Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga igaya abungeri baragira ubwoko bwanjye itya iti “Mwatatanije umukumbi w’abantu banjye, murabirukana kandi ntimwabasūraga, dore ngiye kubitura ibibi by’ibyo mwakoze. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 3. | Kandi nzakoranya abasigaye b’umukumbi wanjye mbakure mu bihugu byose aho nabatatanirije, nzabagarura mu biraro byabo, bazabyara bororoke. |
| 4. | Kandi nzabaha abungeri bo kubaragira, ntibazongera gutinya cyangwa guhagarika umutima ukundi, kandi nta wuzazimira muri bo. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 5. | “Dore iminsi izaza, ubwo nzumburira Dawidi Ishami rikiranuka, azima abe umwami kandi akorane ubwenge, azasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 6. | Mu gihe cye Yuda azakizwa kandi Isirayeli azibera amahoro, iri ni ryo zina rya Shami rizitwa: UWITEKA GUKIRANUKA KWACU.” |
| 7. | Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, ntibazasubira kurahira bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa’, |
| 8. | ahubwo bati ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho wazamuye urubyaro rw’inzu ya Isirayeli, akaruzana aruvanye mu gihugu cy’ikasikazi, no mu bihugu byose aho nari narabatatanyirije.’ Na bo bazatura mu gihugu cyabo bwite.” |
| 9. | Iby’abahanuzi: Umutima wanjye umenekeyemo, amagufwa yanjye yose arajegera meze nk’usinda, nk’umuntu wishwe na vino mbitewe n’Uwiteka n’amagambo ye yera. |
| 10. | Kuko igihugu cyuzuye abasambanyi umuvumo uhateye kuboroga, urwuri rwo mu butayu rurumye. Imigenzereze yabo ni mibi, kandi imbaraga zabo si izo gukiranuka kuko umuhanuzi n’umutambyi banduye. |
| 11. | Ni ukuri, mu nzu yanjye nabonyemo ibyo bakiranirwaho. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 12. | Ni cyo gituma inzira yabo izababera nk’ubunyereri mu mwijima, bazayisunikirwamo bagwe, kuko nzabateza ibyago mu mwaka bazagendererwamo. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 13. | Nabonye ubupfapfa ku bahanuzi b’i Samariya, uko bahanuriraga mu izina rya Bāli, bakayobya ubwoko bwanjye Isirayeli. |
| 14. | No ku bahanuzi b’i Yerusalemu nababonyeho ibibi bishishana, barasambana, bagendera mu binyoma kandi bakomeza amaboko y’inkozi z’ibibi, kugira ngo hatagira uva mu byaha bye. Bose bambereye nk’i Sodomu, n’abahatuye nk’i Gomora. |
| 15. | Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga iby’abahanuzi atya ati “Dore ngiye kubagaburira uburozi bwitwa apusinto, mbanyweshe amazi akarishye kuko abahanuzi b’i Yerusalemu ari bo baturutsweho kutubaha Imana, bigakwira igihugu cyose.” |
| 16. | Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Ntimukumvire amagambo abahanuzi babahanurira: babigisha ibitagira umumaro bavuga ibyo beretswe, bihimbwe n’imitima yabo bitavuye mu kanwa k’Uwiteka. |
| 17. | Bahora babwira abansuzugura bati ‘Uwiteka yavuze ngo: Muzagira amahoro’, n’umuntu wese ugendana umutima unangiye baramubwira bati ‘Nta kibi kizakuzaho.’ |
| 18. | “Ni nde wari mu nama z’Uwiteka kugira ngo yumve kandi amenye ijambo rye? Ni nde witaye ku ijambo rye akaryumva? |
| 19. | Dore umugaru w’Uwiteka, ari wo mujinya we uraje. Ni ukuri ni umuyaga w’ishuheri uri mu mugaru, ugiye kugwa ku mitwe y’abanyabyaha. |
| 20. | Uburakari bw’Uwiteka ntibuzīgarura, keretse amaze gusohoza imigambi y’umutima we, mu minsi y’iherezo ni bwo muzabimenya neza. |
| 21. | “Abo bahanuzi si jye wabatumye ariko barihuse, sinavuganye na bo ariko barahanuye. |
| 22. | Ariko iyo baba barahagaze mu nama zanjye, baba barumvishije ubwoko bwanjye amagambo yanjye, bakabayobora ngo bave mu nzira yabo mbi no mu migenzereze yabo mibi.” |
| 23. | Uwiteka arabaza ati “Mbese mwibwira ko ndi Imana yo hafi gusa, ntari n’Imana ya hose na kure? |
| 24. | Hari uwabasha kunyihisha ahiherereye simubone? Ni ko Uwiteka abaza. Si jye ukwiriye ijuru n’isi? |
| 25. | Numvise ibyo abahanuzi bavuze, bahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ngo ‘Nareretswe, nareretswe.’ |
| 26. | Ibyo bizahereza he kuba mu mitima y’abahanuzi bahanura ibinyoma, abahanuzi bahanura ibihimbano by’imitima yabo ibeshya? |
| 27. | Bīgīra inama yo kumpuza abantu banjye izina ryanjye, barotorera umuntu wese mugenzi we ibyo beretswe mu nzozi, nk’uko ba sekuruza babo bahugijwe izina ryanjye na Bāli. |
| 28. | Umuhanuzi ufite icyo yarose nakirotore, kandi n’ufite ijambo ryanjye arivuge ibinyakuri. Umurama uhuriye he n’ingano? Ni ko Uwiteka abaza. |
| 29. | Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro, cyangwa nk’inyundo imenagura urutare?’ |
| 30. | “Ni cyo gituma mpagurukiye abahanuzi bibana amagambo yanjye, umuntu wese yiba mugenzi we. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 31. | Dore mpagurukiye abahanuzi bahimbisha indimi zabo bati ‘Yaravuze.’ |
| 32. | Dore mpagurukiye abahanura iby’inzozi by’ibinyoma, ni ko Uwiteka avuga, bakabyamamaza kandi bakayobesha ubwoko bwanjye ibyo binyoma byabo no kwirarira kwabo k’ubusa. Nyamara sinabatumye, sinabategetse kandi nta cyo bamariye rwose ubu bwoko. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 33. | “Nuko ubu bwoko, cyangwa umuhanuzi cyangwa umutambyi nibakubaza bati ‘Ibyo Uwiteka yahanuye ni ibiki?’ Uzabasubize uti ‘Buhanuzi ki? Nzabaca’, ni ko Uwiteka avuga. |
| 34. | Na we umuhanuzi n’umutambyi na rubanda bavuga bati ‘Byahanuwe n’Uwiteka’, uwo muntu nzamuhanana n’inzu ye. |
| 35. | Uku ni ko umuntu wese azabaza mugenzi we, umuntu wese n’uwo bava inda imwe ati ‘Uwiteka yagushubije iki?’ Ati ‘Uwiteka yavuze iki?’ |
| 36. | Ntabwo muzongera kuvuga ibyahanuwe n’Uwiteka ukundi, kuko ijambo umuntu wese yihimbiye ari ryo azahanura, kuko mwagoretse amagambo y’Imana ihoraho, y’Uwiteka Nyiringabo Imana yacu. |
| 37. | Uko abe ari ko uzabaza umuhanuzi uti ‘Wowe se Uwiteka yagushubije iki?’ Uti ‘Uwiteka yavuze iki?’ |
| 38. | Ariko nimuvuga muti ‘Ni ibyahanuwe n’Uwiteka’, ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Kuko muvuze iri jambo muti: Ni ibyahanuwe n’Uwiteka’, (kandi narabatumyeho nti ‘Ntimuzavuge yuko ari ibyahanuwe n’Uwiteka’), |
| 39. | nuko dore nzabibagirwa rwose kandi nzabaca, nce n’umurwa nari narabahanye na ba sogokuruza ngo mumve imbere, |
| 40. | kandi nzabazanira kumwara kw’iteka ryose no gukorwa n’isoni bihoraho, ndetse kutazibagirana.” |