Yeremiya ahanurira Abayuda ko bazatinda |
| 1. | Aya ni amagambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ari imbohe. |
| 2. | (Icyo gihe Umwami Yekoniya n’umugabekazi, n’inkone n’ibikomangoma by’i Buyuda n’i Yerusalemu, n’abanyabukorikori n’abacuzi bari bavuye i Yerusalemu). |
| 3. | Urwo rwandiko rujyanwa na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiya umwami w’u Buyuda yohereje i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ati |
| 4. | “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloni ari imbohe ati |
| 5. | ‘Nimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo. |
| 6. | Mwishakire abagore mubyare abahungu n’abakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu n’abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba. |
| 7. | Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.’ ” |
| 8. | Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanurira n’abapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukite ku nzozi mujya murota |
| 9. | kuko babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 10. | Ahubwo Uwiteka aravuga ati “Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino. |
| 11. | Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 12. | Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira. |
| 13. | Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose. |
| 14. | Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose n’ahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.” |
| 15. | Kuko mwavuze ngo “Uwiteka yatubyukirije abahanuzi i Babuloni”, |
| 16. | uku ni ko Uwiteka avuga iby’umwami wimye ingoma ya Dawidi, n’iby’abantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe. |
| 17. | Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Dore nzabagabiza inkota n’inzara n’icyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi z’umutini, zitaribwa kuko ari mbi. |
| 18. | Kandi nzabahigisha inkota n’inzara n’icyorezo, nzabatanga kugira ngo babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume n’ibitangarirwa, n’ibyimyozwa n’ibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo, |
| 19. | kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye b’abahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 20. | Nuko nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwebwe abanyazwe ku muheto mwese abo nirukanishije i Yerusalemu mukajya i Babuloni.” |
| 21. | Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ati “Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, na we azabicira imbere yanyu. |
| 22. | kandi imbohe zose z’u Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati ‘Uwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami w’i Babuloni yatwikishije umuriro’, |
| 23. | kuko bakoze iby’ubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore b’abaturanyi babo, bakavuga amagambo y’ibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jye ubizi kandi ndi umushinja wabo.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 24. | Kandi ibya Shemaya w’i Nehelami uzavuga uti |
| 25. | “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Kuko wanditse inzandiko ubyihangiye, ukazoherereza abantu bari i Yerusalemu bose, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi n’abatambyi bose uti |
| 26. | ‘Uwiteka yangize umutambyi mu kigwi cya Yehoyada umutambyi, kugira ngo habe abatware mu nzu y’Uwiteka, ngo umuntu wese usaze akigira umuhanuzi mushyire mu mbago y’inzu y’imbohe. |
| 27. | None se ni iki gitumye udahana Yeremiya wo muri Anatoti wigira umuhanuzi wanyu, |
| 28. | kuko yadutumyeho i Babuloni ati: Uburetwa buzamara igihe kirekire, nimwiyubakire amazu muyabemo, muhinge imirima murye umwero wayo?’ ” |
| 29. | Nuko Zefaniya w’umutambyi asomera urwo rwandiko imbere y’umuhanuzi Yeremiya. |
| 30. | Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti |
| 31. | “Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya w’i Nehelami ngo ‘Kuko Shemaya yabahanuriye kandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma, |
| 32. | ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya w’i Nehelami n’urubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rwe uzaba muri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubona ibyiza nzagirira ubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. |