Yeremiya ategekwa kwandika byose mu gitabo; Imana isezerana kuzakiza Abayuda bagasubira mu gihugu cyabo |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya riti |
| 2. | “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga. |
| 3. | Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli n’ab’i Buyuda bajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.’ ” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 4. | Aya ni yo magambo Uwiteka yavuze kuri Isirayeli n’u Buyuda. |
| 5. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Twumvise ijwi rizanywe n’umushyitsi n’ubwoba, si iry’amahoro. |
| 6. | Nimubaze noneho murebe ko hari umugabo ugira ibise byo kubyara. None se ni iki gituma umugabo wese yifata mu mugongo nk’umugore uri ku nda, mu maso hose hagasuherwa? |
| 7. | Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cy’umubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo. |
| 8. | “Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi, |
| 9. | ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidi umwami wabo, uwo nzabimikira. |
| 10. | Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukiza nkuvanye kure n’urubyaro rwawe ndukure mu gihugu cy’uburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikije umutima mu nda kandi aruhutse, nta wuzamutera ubwoba. |
| 11. | Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhana uko bikwiriye kandi ntabwo nakureka ntaguhannye.” |
| 12. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Uruguma rwawe si urwo gukira, n’igisebe cyawe kiraryana. |
| 13. | Nta wo kukurengera uhari kugira ngo upfukwe, nta miti yo kukuvura ufite. |
| 14. | Abakunzi bawe bose barakwirengagije ntibakigushaka, kuko nagukomerekeje uruguma rw’ubwanzi n’igihano cy’umunyarugomo, nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije kuko ibyaha byawe byagwiriye. |
| 15. | Kuki utakishwa n’uruguma rwawe? Kuribwa kwawe si uko gukira. Ibyo nabiguteje nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije, kuko ibyaha byawe byagwiriye. |
| 16. | Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa, kandi abanzi bawe bose uko bangana bazajyanwa ari imbohe, n’abakunyaga bazanyagwa, n’abagusahura bose na bo nzabatanga basahurwe. |
| 17. | Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho.’ ” |
| 18. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe. Na wo umurwa uzubakwa ku birundo by’aho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nk’uko yari isanzwe. |
| 19. | Hazavamo gushima n’ijwi ry’abanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje. |
| 20. | N’abana babo bazamera nk’uko bari bameze ubwa mbere, n’iteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose. |
| 21. | Kandi umwami wabo azakomoka muri bo, n’umutegetsi wabo azava muri bo, nzamwiyegereza na we nzatuma anyegera anshyikire. Ni nde watinyuka kunyegera? Ni ko Uwiteka abaza. |
| 22. | Nuko muzaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yanyu.” |
| 23. | Dore umugaru w’uburakari bw’Uwiteka wabyutse umeze nka serwakira, uzagwa ku mutwe w’abanyabyaha. 24Uburakari bukaze bw’Uwiteka ntibuzakimirana, keretse amaze gukora agasohoza ibyo yagambiriye mu mutima we, ibyo muzabimenya neza mu minsi y’imperuka. |