Yeremiya ategekwa kugura umurima muri Anatoti |
| 1. | Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, wari umwaka wa cumi n’umunani wa Nebukadinezari. |
| 2. | Nuko icyo gihe ingabo z’umwami w’i Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cy’inzu y’imbohe iri mu rugo rw’umwami w’u Buyuda, |
| 3. | kuko Sedekiya umwami w’u Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati “Ni iki gituma uhanura utyo uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni kandi azawigarurira, |
| 4. | na we Sedekiya umwami w’Abayuda ntazava mu maboko y’Abakaludaya ahubwo azagabizwa umwami w’i Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso, |
| 5. | kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?’ ” |
| 6. | Yeremiya aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti |
| 7. | ‘Dore Hanamēli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.’ |
| 8. | Bukeye Hanamēli mwene data wacu ansanga mu gikari cy’inzu y’imbohe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri arambwira ati ‘Ndakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.’ Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka. |
| 9. | Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na Hanamēli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi n’indwi z’ifeza. |
| 10. | Maze nandika urwandiko rw’isezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cy’ubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani. |
| 11. | Njyana urwandiko rw’ubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cy’ubushishi uko amategeko n’imigenzo biri, n’urundi rudafatanishijwe ubushishi. |
| 12. | Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya Hanamēli mwene data wacu n’imbere y’abagabo banditse urwandiko rw’ubuguzi, kandi n’imbere y’Abayuda bose bari bicaye mu gikari cy’inzu y’imbohe. |
| 13. | Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti |
| 14. | ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko z’ubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cy’ubushishi n’urutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cy’ibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.’ |
| 15. | Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Amazu n’imirima n’inzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.’ |
| 16. | “Nuko maze guha Baruki mwene Neriya urwandiko rw’ubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga nti |
| 17. | ‘Yewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru n’isi ububasha bwawe bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira. |
| 18. | Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe. |
| 19. | Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira z’abantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye n’imigenzereze ye n’ibihwanye n’imbuto z’imirimo ye. |
| 20. | Ni wowe washyize ibimenyetso n’ibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na n’ubu ukibikora, kandi wihesheje izina nk’uko biri n’uyu munsi. |
| 21. | Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso n’ibitangaza, n’ukuboko gukomeye n’ukuboko kurambuye n’ibiteye ubwoba bishishana |
| 22. | maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cy’amata n’ubuki. |
| 23. | Bakijyamo baragihindūra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose. |
| 24. | “ ‘Dore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindūra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota n’inzara n’icyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi. |
| 25. | Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko y’Abakaludaya.’ ” |
| 26. | Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yeremiya riti |
| 27. | “Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira? |
| 28. | Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati ‘Dore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko y’Abakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni kandi azawuhindūra, |
| 29. | kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane n’amazu, ayo bajyaga bosererezaho Bāli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo y’ibinyobwa kugira ngo bandakaze.’ |
| 30. | Kuko Abisirayeli n’Abayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bw’imirimo y’amaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga. |
| 31. | Erega uyu murwa wambereye agateramujinya n’uburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo n’ubu kugira ngo nywukure imbere yanjye, |
| 32. | mpoye Abisirayeli n’Abayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo n’abami babo n’ibikomangoma byabo, n’abatambyi babo n’abahanuzi babo, n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu. |
| 33. | Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa. |
| 34. | Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze. |
| 35. | Kandi bubatse ingoro za Bāli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo n’abakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.” |
Imana isezeranya abantu bayo kuzabagirira imbabazi |
| 36. | Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iby’uyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko y’umwami w’i Babuloni inkota n’inzara n’icyorezo iti |
| 37. | “Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe n’uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ndetse n’umujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro. |
| 38. | Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo, |
| 39. | nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo n’abana babo bazabakurikira. |
| 40. | Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimūra. |
| 41. | Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose n’ubugingo bwanjye bwose.” |
| 42. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nk’uko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose. |
| 43. | Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo ‘Ni amatongo, nta muntu ukikibamo, haba n’amatungo, kigabijwe Abakaludaya.’ |
| 44. | Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko z’ubuguzi bazishyireho icyitegererezo cy’ubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini n’imisozi ikikije i Yerusalemu no mu midugudu y’u Buyuda, mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya no mu midugudu y’ikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.” Ni ko Uwiteka avuga. |