Yerusalemu ihindūrwa Sedekiya arafatwa |
| 1. | Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaje azanye n’ingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba. |
| 2. | Mu mwaka wa cumi n’umwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho. |
| 3. | Bamaze kuwuhindūra, ibikomangoma byose by’umwami w’i Babuloni biwinjiramo, byicara mu irembo ryo hagati. Amazina yabyo ni Nerugali Shareseri na Samugarinebo, na Sarusekimu na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n’ibindi bikomangoma byose by’umwami w’i Babuloni. |
| 4. | Nuko Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murima w’umwami, ku irembo ryo hagati y’inkike zombi. Umwami ubwe awuvamo ahunga, ajya aherekeye mu Araba. |
| 5. | Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya by’i Yeriko, zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ari i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, maze amucira urubanza. |
| 6. | Nuko umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, maze umwami w’i Babuloni yica n’imfura zose z’i Buyuda. |
| 7. | Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu ngo amujyane i Babuloni. |
| 8. | Kandi Abakaludaya batwika ingoro y’umwami n’amazu ya rubanda, basenya n’inkike z’i Yerusalemu. |
| 9. | Maze Nebuzaradani umutware w’abarinzi ajyana abantu basigaye mu murwa ari imbohe, n’impunzi zamucikiyeho n’abarokotse mu bantu bari basigaye. |
| 10. | Ariko Nebuzaradani umutware w’abarinzi asiga mu gihugu cy’u Buyuda abantu b’abinazi batagira icyo bafite, abaha inzabibu hamwe n’imirima. |
| 11. | Nuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ategeka Nebuzaradani umutware w’abarinzi ibya Yeremiya ati |
| 12. | “Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.” |
| 13. | Nuko Nebuzaradani umutware w’abarinzi na Nebushazibani na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu n’abatware bakomeye b’umwami w’i Babuloni bose, |
| 14. | batuma gukura Yeremiya mu rugo rw’inzu y’imbohe, bamushyira Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo bamuheke bamusubize iwe. Nuko ageze mu bantu baho arahatura. |
| 15. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rw’inzu y’imbohe riti |
| 16. | “Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye. |
| 17. | Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko y’abantu utinya. |
| 18. | Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.’” Ni ko Uwiteka avuga. |