Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda ati
2.
“Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti
3.
‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’ ”
4.
Uku abe ari ko uzamubwira uti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Dore icyo nubatse ngiye kugisenya, n’icyo nateye nk’insina ngiye kukirandura ndetse no mu gihugu cyose.