Ibyago by’Abafilisitiya n’ab’i Tiro |
| 1. | Ijambo ry’Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye ku Bafilisitiya, Farawo ataratsinda i Gaza. 2.4-7; Zek 9.5-7 |
| 2. | Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore amazi menshi agwiriye ikasikazi azasuma nk’uruzi rwuzuye rufite umuvumba, azarengera hejuru y’igihugu no ku bikirimo byose n’umurwa n’abawutuyemo, abagabo bazavuza induru n’abatuye mu gihugu bose baboroge. |
| 3. | Imirindi y’inzara z’amafarashi ye akomeye, n’ikiriri cy’amagare ye no guhinda kw’inziga zayo, byose bitera ababyeyi guhunga ntibarushye bakebuka abana babo, kuko amaboko yabo arabiranye |
| 4. | bitewe n’umunsi uje wo kurimbura Abafilisitiya bose, no kurimbura umufasha wese wasigaye i Tiro n’i Sidoni, kuko Uwiteka azarimbura Abafilisitiya n’abasigaye mu kirwa cy’i Kafutori. |
| 5. | Ibiharanjongo biteye i Gaza, Ashikeloni harazimye n’ahasigaye h’ikibaya cyaho. Uziharatura ugeze ryari? |
| 6. | Yewe wa nkota y’Uwiteka we, uzaruhuka ryari? Isubize mu rwubati rwawe, ruhuka utuze. |
| 7. | Ariko se waruhuka ute, ko wategetswe n’Uwiteka? Ashikeloni n’ikibaya cy’inyanja ni ho yayiteje.” |