Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwiteka, ibuka ibyaduteye,Itegereze kandi urebe gukorwa n’isoni kwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Umwandu wacu wahindutse uw’abanyamahanga,N’amazu yacu yabaye ay’abimukīra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Turi impfubyi ntitugira ababyeyi,Ba mama bameze nk’abapfakazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Tunywa amazi tuguze,Inkwi zacu tuzibona dutanze ibiguzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Abatwirukana batuguye ku majosi,Turarembye kandi ntidufite akito ko kuruhuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ukuboko twaguhaye Abanyegiputa n’abo mu Ashuri,Kugira ngo tubone ibyokurya biduhagije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho,Natwe twikoreye ibicumuro byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Abagaragu ni bo badutegeka,Nta wuhari wo kuturokora,Ngo adukure mu maboko yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ibyokurya tubibona duhaze amagara,Ku bw’inkota yo mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Umubiri wacu urirabura ni nk’uw’inkono,Bitewe n’inzara yatwokamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Bakindaga abagore b’i Siyoni,N’inkumi zo mu midugudu y’i Buyuda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ibikomangoma byamanitswe biboshywe ukuboko kumwe,Ntibasonera n’abasaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Abasore bakorewe insyo,N’abana bikoreye imiba y’inkwi,Bagenda basitara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Abakuru baretse kwicara ku irembo,N’abasore ntibagicuranga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Umunezero wo mu mutima wacu urashize,Imbyino yacu ihindutse umuborogo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ikamba riraguye riva ku mutwe wacu,Tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ni cyo gituma umutima wacu urabirana,Ibyo ni byo bituma amaso yacu ahunyeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Bitewe n’uko umusozi wa Siyoni ubaye amatongo,Ingunzu zirawuzereraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Weho Uwiteka, uhoraho iteka ryose,Intebe yawe ihoraho uko ibihe biha ibindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Kuki watwibagirwa iteka,Kandi ukatureka igihe kirekire kireshya gityo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Utwigarurire Uwiteka,Natwe tuzaba tukugarukiye.Tugarurire ibihe byacu,Bibe nk’ibya kera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ariko waradutaye rwose,Utugirira uburakari bwinshi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma amaganya igice cya: