| 1. | Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 2. | “Mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe ku misozi ya Isirayeli, maze uyihanurire ibibi uvuga uti |
| 3. | ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n’udusozi, imigezi n’ibibaya ati: Dore jye ubwanjye ngiye kubagabiza inkota, ndimbure n’amasengero yanyu yo mu mpinga z’imisozi. |
| 4. | Kandi ibicaniro byanyu bizahinduka ubusa, n’ibishushanyo byanyu by’izuba bizahombāna, kandi abantu banyu bishwe nzabahirikira imbere y’ibigirwamana byanyu. |
| 5. | Nzarambika intumbi z’Abisirayeli imbere y’ibigirwamana byabo, kandi amagufwa yanyu nzayanyanyagiza iruhande rw’ibicaniro byanyu. |
| 6. | Aho mutuye hose imidugudu izahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga z’imisozi na zo zizasenywa, kugira ngo ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihinduke ubusa, n’ibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, n’ibishushanyo by’izuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe. |
| 7. | Nuko abishwe bazabagwamo, kandi muzamenya yuko ari jye Uwiteka. |
| 8. | “ ‘Ariko nzagira abo ndokora, kugira ngo muzagire abacitse ku icumu mu banyamahanga, ubwo muzatatanirizwa mu bihugu. |
| 9. | Kandi abacitse ku icumu bo muri mwe bazanyibukira mu banyamahanga, aho bazaba bajyanywe ari imbohe, bamenye uko namenaguwe n’imitima yabo irarikira yanyimūye, n’amaso yabo abenguka ibigirwamana byabo, kandi bazizinukwa babitewe n’ibibi bakoreye mu bizira byabo byose. |
| 10. | Nuko bazamenya yuko ari jye Uwiteka kandi yuko iryo shyano nabateje ntarivugiye ubusa.’ ” |
| 11. | Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Kubita mu mashyi uhonde ikirenge hasi, maze uvuge uti ‘Mbega amahano y’ibizira bibi inzu y’Abisirayeli yakoze byose!’ Kuko bazarimbuzwa inkota n’inzara n’icyorezo. |
| 12. | Uri kure azicwa n’icyorezo, n’uri hafi azicishwa inkota, kandi n’usigaye na we ari mu rukubo azicwa n’inzara. Uko ni ko nzabasohozaho uburakari bwanjye. |
| 13. | Muzamenya yuko ari jye Uwiteka, ubwo abishwe babo bazaba barambaraye hagati y’ibigirwamana byabo iruhande rw’ibicaniro byabo, ku gasozi kose, no mu mpinga zose z’imisozi, no munsi y’igiti cy’umwera gitoshye cyose no munsi y’igiti kiyumbije cyose, aho bosererezaga ibigirwamana byabo byose ibihumura neza. |
| 14. | Kandi nzabaramburira ukuboko kwanjye igihugu ngihindure umusaka n’ikidaturwa, uhereye mu butayu bw’aherekeye i Dibula no mu buturo bwabo bwose, na bo bazamenya ko ari jye Uwiteka.” |