I Yerusalemu hagereranywa n’inkono ivuga |
| 1. | Nuko mu mwaka wa cyenda, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa cumi w’uko kwezi, ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 2. | “Mwana w’umuntu, wiyandikire umunsi ari wo uyu munsi, kuko uyu munsi umwami w’i Babuloni ageze hafi y’i Yerusalemu. |
| 3. | Kandi ucire inzu y’abagome umugani ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ushyigikire inkono ivuga, uyishyigikire maze uyisukemo amazi, |
| 4. | uyiteranyirizemo ibice by’inyama ndetse n’umuhore wose, ukuguru n’ukuboko, uyuzuzemo amagufwa meza yose. |
| 5. | Wende inziza cyane yo mu mukumbi, wenyegeze inkwi munsi y’inkono ivuga zitume ibira cyane, kugira ngo amagufwa ayirimo ashye. |
| 6. | “ ‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano, inkono ivuga irimo ingese, ingese yayo itayivuyemo! Uyaruremo intongo imwe imwe utabifindiye, |
| 7. | kuko amaraso yawo awurimo. Yayashyize ku rutare ruriho ubusa, ntabwo yayasutse ku butaka ngo atwikirwe n’umukungugu. |
| 8. | “‘Amaraso yawo nayashyize ku rutare ruriho ubusa kugira ngo adatwikirwa, kugira ngo abyutse uburakari buhōra. |
| 9. | “‘Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Nanjye nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini. |
| 10. | Enyegezamo inkwi, kongeza umuriro, hisha inyama neza, ukomeze umufa kandi amagufwa atwikwe. |
| 11. | Maze uyitereke ku makara y’umuriro irimo ubusa kugira ngo ishyuhe cyane, umuringa wo kuri yo ushye kandi umwanda uyirimo ushonge, ingese yayo ibone gushiramo. |
| 12. | Yinanije umuruho nyamara ingese yayo nyinshi ntabwo yayivuyemo, ingese yayo ntimarwaho n’umuriro. |
| 13. | Imyanda yawe irimo ubusambanyi kuko nakuboneje ntubonere, ntabwo uzongera gukurwaho imyanda yawe ukundi, kugeza ubwo nzakurangirizaho uburakari bwanjye. |
| 14. | Ni jye Uwiteka wabivuze, bizasohora kandi ni jye uzabikora. Ntabwo nzigarura kandi sinzagira ibambe, habe no kubyicuza. Uko inzira zawe ziri n’imigirire yawe uko iri, ni ko bazagucira urubanza.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 15. | Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti |
| 16. | “Mwana w’umuntu, dore ngiye kukunyaga icyo wahozagaho amaso bigutunguye, ariko ntuzaboroge, ntuzarire kandi amarira ntazagutembe mu maso. |
| 17. | Uzanihe ariko bucece, we kuborogera upfuye, wizungurize igitambaro ku mutwe kandi ukwete inkweto zawe, we kwipfuka ku munwa kandi we kurya ibyokurya by’abapfushije.” |
| 18. | Nuko mu gitondo mvuganye n’abantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye ngenza uko nategetswe. |
| 19. | Maze rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanurira icyo ibyo bintu bidusūrira, bituma ugenza utyo?” |
| 20. | Maze ndababwira nti “Ijambo ry’Uwiteka ryanjeho riti |
| 21. | ‘Bwira inzu ya Isirayeli uti: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kuzirura ubuturo bwanjye bwera mwishimanaga yuko ari bwo bugaragaza ububasha bwanyu, ari bwo mwahozagaho amaso, ibyo ubugingo bwanyu bugirira ibambe, abahungu banyu n’abakobwa banyu mwasize bazagushwa n’inkota. |
| 22. | Namwe muzagenza nk’uko nagenje, ntabwo muzipfuka ku munwa cyangwa ngo murye ibyokurya by’abapfushije. |
| 23. | Ibitambaro byanyu bizazungurizwa ku mitwe yanyu, n’inkweto zanyu muzazambara mu birenge byanyu. Ntabwo muzaboroga cyangwa ngo murire, ahubwo muzasogobwa n’ibibi byanyu, umuntu wese anihanihire hamwe na mugenzi we. |
| 24. | Uko ni ko Ezekiyeli azababera ikimenyetso, uko yakoze kose namwe muzabe ari ko mukora, igihe ibyo bizaba muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ |
| 25. | “Nawe mwana w’umuntu, muri uwo munsi nzabakuraho ububasha bwabo n’umunezero w’icyubahiro cyabo, ibyo bahozagaho amaso n’iby’inkoramutima na byo, ari byo bahungu babo n’abakobwa babo. |
| 26. | Mbese uwo munsi uzarokoka wese ntazaza aho uri, akabikumvisha mu matwi yawe? |
| 27. | Uwo munsi akanwa kawe kazabumburirwa uwarokotse, maze uvuge we kuzongera kuba ikiragi ukundi. Uko ni ko uzababera ikimenyetso maze na bo bamenye yuko ndi Uwiteka.” |