| 1. | Maze anjyana mu rusengero agera inkomanizo, ubugari bwazo buba mikono itandatu mu ruhande rumwe, na yindi itandatu mu rundi ruhande, bwahoze ari ubugari bw’ihema. |
| 2. | Ubugari bw’umuryango buba mikono cumi, kandi impande z’umuryango ziba mikono itanu mu ruhande rumwe, n’iyindi itanu mu rundi ruhande, maze agera uburebure bwarwo bw’umurambararo buba mikono mirongo ine, n’ubugari bwarwo mikono makumyabiri. |
| 3. | Maze arwinjiramo agera inkomanizo z’umuryango zombi ziba mikono ibiri, uburebure bw’igihagararo bw’umuryango buba mikono itandatu, n’ubugari bw’umuryango buba mikono irindwi. |
| 4. | Imbere harwo ahagera uburebure bwa mikono makumyabiri, n’ubugari na bwo ari uko maze arambwira ati “Aha ni ahera cyane.” |
| 5. | Maze agera urusika rw’urusengero ruba mikono itandatu, n’ubugari bw’akumba k’iruhande kose buba mikono ine, dukikije ku nzu impande zose. |
| 6. | Kandi utwo twumba tw’iruhande twari tugerekeranye dutatu dutatu, umurongo wose urimo utwumba mirongo itatu, twari twometse ku rusika rwari rukikije ku rusengero impande zose, kugira ngo tutegamira urusika rw’urusengero. |
| 7. | Utwo twumba twari dukikije ku rusengero uko twari tugerekeranye ni ko twarutanaga, kandi inzira ikikije ku rusengero yakomezaga kuzamuka iyigose. Ahahera hejuru h’urusengero harushaho kuba hagari, kandi uwajyaga mu kumba ko hejuru avuye mu ko hasi yanyuraga ku ko hagati. |
| 8. | Maze mbona yuko urwo rusengero rufite urufatiro rusumbaho. Imfatiro z’utwo twumba turukikijeho, uburebure bwazo bwari urubingo incuro imwe rwa mikono minini itandatu. |
| 9. | Umubyimba w’urusika rwo kuri utwo twumba tw’iruhande aherekeye hanze wari mikono itanu, kandi ahasigaye hari ah’utwo twumba tw’iruhande rw’urusengero. |
| 10. | Kuva ku twumba kugeza kuri iyo nzu, hari umwanya wa mikono makumyabiri impande zose. |
| 11. | Imiryango y’utwo twumba yari yerekeye ahasigaye, umuryango umwe wari werekeye ikasikazi undi muryango werekeye ikusi, kandi umwanya utubatswemo wose ubugari bwawo bwari mikono itanu. |
| 12. | Kandi inzu yari imbere y’umwanya uciye hagati aherekeye iburengerazuba, ubugari bwawo bwari mikono mirongo irindwi, umubyimba w’urusika rw’iyo nzu ari mikono itanu hose, n’uburebure bwayo bw’umurambararo ari mikono mirongo urwenda. |
| 13. | Nuko agera urusengero uburebure bw’umurambararo buba mikono ijana, umwanya uciye hagati wo n’iyo nzu n’insika zayo uburebure bwabyo buba mikono ijana, |
| 14. | ubugari bw’imbere y’urusengero, ho n’umwanya uciye hagati w’aherekeye iburasirazuba buba mikono ijana. |
| 15. | Maze agera uburebure bw’umurambararo bw’inzu iri imbere y’umwanya uciye hagati, na wo uri inyuma yayo n’amabaraza yayo yombi, buba mikono ijana. |
| 16. | Imbere h’urusengero n’amabaraza y’urugo, n’inkomanizo n’amadirishya akinzwe, n’amabaraza akikije ku mazu agerekeranye atatu atatu, no mu irebe ry’umuryango hose, igisenge cyari imbaho, kandi uhereye hasi ukageza ku madirishya, ndetse amadirishya yari atwikiriwe, |
| 17. | hejuru y’umuryango no mu nzu imbere n’inyuma, n’urusika rwose imbere n’inyuma, byose byari bihwanyije urugero. |
| 18. | Byari bishushanijweho abakerubi n’imikindo, hagati y’umukerubi n’undi hagiye haba umukindo, kandi umukerubi wese yari afite mu maso habiri, |
| 19. | mu maso h’umuntu herekeye ku mukindo uri mu ruhande rumwe, no mu maso h’umugunzu w’intare herekeye ku mukindo uri mu rundi ruhande. Uko ni ko byari bishushanijwe ku rusengero impande zose. |
| 20. | Uhereye hasi ukageza hejuru y’umuryango hari hashushanijwe abakerubi n’imikindo, uko ni ko urusika rw’urusengero rwari rushushanijweho. |
| 21. | Inkingi z’umuryango w’urusengero zanganaga impande zose, kandi uruhande rw’imbere rw’ubuturo bwera rwasaga n’urusengero. |
| 22. | Igicaniro cyabajwe mu biti, uburebure bw’igihagararo bwacyo bwari mikono itatu, n’uburebure bw’umurambararo ari mikono ibiri. Inkokora zacyo n’amaguru yacyo n’imbavu zacyo byari byarabajwe mu biti, maze arambwira ati “Aya ni yo meza ari imbere y’Uwiteka.” |
| 23. | Kandi urusengero n’ubuturo bwera byari bifite inzugi ebyiri, |
| 24. | urugi rwose rwari rufite imigabane ibiri ikingurwa, urugi rumwe rurimo imigabane ibiri n’urundi rugi yindi ibiri. |
| 25. | Inzugi z’urusengero zari zishushanijweho abakerubi n’imikindo, nk’uko byari bishushanijwe ku nsika, mu irebe ry’umuryango hari hatinzwe ibiti bikomeye. |
| 26. | Kandi hari amadirishya akinzwe n’imikindo mu ruhande rumwe, no mu rundi ruhande na ho ari uko, biri mu mpande zombi z’umuryango. Uko ni ko utwumba dukikije ku rusengero two n’inkomanizo, byari bimeze. |