| 1. | Hanyuma anjyana ku irembo, ari ryo ryerekeye iburasirazuba. |
| 2. | Maze mbona ubwiza bw’Imana ya Isirayeli buje buturuka mu nzira y’iburasirazuba, ijwi ryayo rimeze nko guhorera kw’amazi menshi, maze isi imurikirwa n’ubwiza bwayo. |
| 3. | Bwari bumeze nk’ibyo neretswe nabonye, igihe nazanwaga no kurimbura umurwa. Ibyo neretswe byari bimeze nk’icyo neretswe nabonye ku mugezi wa Kebari, maze ngwa nubamye. |
| 4. | Nuko ubwiza bw’Uwiteka bwinjira mu rusengero, buturutse mu nzira iri ku irembo ry’aherekeye iburasirazuba. |
| 5. | Umwuka aranterura anjyana mu rugo rw’imbere, ndebye mbona ubwiza bw’Uwiteka bwuzuye urusengero. |
| 6. | Maze numva uvugana nanjye ari mu rusengero, nuko umuntu ampagarara iruhande. |
| 7. | Arambwira ati “Mwana w’umuntu, aha hantu ni ah’intebe y’ubwami yanjye, ni n’ahantu h’ubworo bw’ibirenge byanjye, ni ho nzaba iteka ryose mbe hagati y’Abisirayeli. Kandi ab’inzu ya Isirayeli ntibazongera kwanduza izina ryanjye ukundi, ari bo cyangwa abami babo, ngo baryandurishe ubusambanyi bwabo cyangwa intumbi z’abami babo bari mu ngoro zabo, |
| 8. | kuko bashyize inkomanizo zabo hamwe n’inkomanizo zanjye, n’inkingi zabo hamwe n’inkingi zanjye hagati yanjye na bo hakaba urusika gusa, bakandurisha izina ryanjye ryera ibizira byabo, ibyo bakoraga, ni cyo cyatumye mbarimbura ndakaye. |
| 9. | Noneho nibamvane imbere ubusambanyi bwabo n’intumbi z’abami babo babite kure, mbone kuba muri bo iteka ryose. |
| 10. | “Nuko rero mwana w’umuntu, ereka ab’inzu ya Isirayeli uru rusengero kugira ngo bakozwe isoni n’ibicumuro byabo, barugere bakurikije igishushanyo cyarwo. |
| 11. | Nibakozwe isoni n’ibyo bakoze byose, ubamenyeshe uko urusengero rusa n’uko ruringanijwe, n’ahasohokerwa harwo n’ahinjirirwa harwo, n’imigabane yarwo yose n’ingero zarwo zose, n’amateka yarwo yose n’amategeko yarwo yose, ubyandike imbere yabo kugira ngo bajye bibuka uko rusa kose n’amateka yarwo yose ngo babone kubikurikiza. |
| 12. | Iri ni ryo tegeko ry’urusengero: mu mpinga y’umusozi aho ingabano zarwo zose ziyikikije zigarukira ni ahera cyane. Dore iryo ni ryo tegeko ry’urusengero. |
| 13. | “Kandi izi ni zo ngero z’igicaniro zigereshejwe mikono (umukono wose urengejweho intambwe y’intoki), indiba yacyo ibe mukono umwe n’ubugari bwacyo mukono umwe, umuguno wacyo ube intambwe y’intoki impande zose. Uko ni ko indiba y’igicaniro izaba imeze. |
| 14. | Kandi uhereye hasi ku butaka ukageza ku isūbi ya mbere habe mikono ibiri, n’ubugari by’iyo sūbi bube mukono umwe. Kandi uhereye kuri iyo sūbi nto ukageza ku isūbi nini habe mikono ine, ubugari bw’iyo sūbi bube mukono umwe. |
| 15. | Na cya gicaniro ubwacyo uburebure bw’impagarike bwacyo bube mikono ine, ku gicaniro habe amahembe ane. |
| 16. | Igicaniro ubwacyo uburebure bw’umurambararo bwacyo bube mikono cumi n’ibiri, n’ubugari mikono cumi n’ibiri, impande zose uko ari enye zingane. |
| 17. | Kandi umuguno wacyo uburebure bwawo bube mikono cumi n’ine, n’ubugari mikono cumi n’ine kandi impande zose uko ari enye zingane. Umuguno ugikikijeho ugisumbye ubugari bw’igice cya mukono, isūbi ya mbere igire ubugari bwa mukono umwe impande zose, kandi urwuririro rube aherekeye iburasirazuba.” |
| 18. | Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Aya ni yo mategeko yatanzwe ku bw’igicaniro azakurikizwa umunsi bazacyubaka, kugira ngo bagitambirireho ibitambo byoswa, no kugitonyangirizaho amaraso. |
| 19. | Maze abatambyi b’Abalewi b’urubyaro rwa Sadoki banyegera kugira ngo bankorere, ubahe ikimasa kibe igitambo gitambirwa ibyaha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 20. | Uzende ku maraso yacyo uyashyire ku mahembe ane yacyo, no ku nkokora enye z’umuguno no ku mpande z’umuguno zose. Ni ko kizezwa no kugitangirira impongano. |
| 21. | Maze uzende icyo kimasa cy’igitambo gitambirwa ibyaha, ugitwikire ahategetswe h’urusengero inyuma y’ubuturo bwera. |
| 22. | Naho ku munsi wa kabiri, uzatambe isekurume y’ihene idafite inenge ho igitambo gitambirwa ibyaha, maze beze igicaniro nk’uko bacyejesheje ikimasa. |
| 23. | Numara kucyeza uzatambe ikimasa kidafite inenge, n’isekurume y’intama yo mu mukumbi idafite inenge. |
| 24. | Kandi uzabizane imbere y’Uwiteka maze abatambyi babitere umunyu, babitambirire Uwiteka bibe ibitambo byoswa. |
| 25. | Mu minsi irindwi uko bukeye uzajye utamba ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, bazatambe n’ikimasa n’isekurume y’intama yo mu mukumbi idafite inenge. |
| 26. | Mu minsi irindwi bajye batangira igicaniro impongano kandi bakacyeza, uko ni ko bazakigira icyera. |
| 27. | Nibarangiza iyo minsi, ku munsi wa munani no mu yindi ikurikiyeho, abatambyi bazajye babatambirira ibitambo ku gicaniro, ibitambo byanyu byoswa n’ibitambo byanyu by’uko hariho amahoro, nanjye nzabibashimira. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.” |