| 1. | “ ‘Maze kandi igihe muzagabanisha igihugu ubufindo mo gakondo, muzature Uwiteka ho ituro ryererejwe umugabane wera w’igihugu, uburebure bwawo buzabe ubw’imbingo ibihumbi makumyabiri n’eshanu, n’ubugari bwawo ibihumbi cumi: uzabe uwera mu ngabano zawo zose. |
| 2. | Uwo mugabane muzawendaho ah’ubuturo bwera, uburebure bwaho bube ubw’imbingo magana atanu, n’ubugari bwaho imbingo magana atanu, mu mpande zose uko ari enye hangane, kandi ahahakikije hose harimo ubusa, habe ubwa mikono mirongo itanu. |
| 3. | Nuko rero muri uwo mugabane uzagere uburebure bw’imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’ubugari ibihumbi cumi, muri wo hazaba ubuturo bwera n’ahera cyane. |
| 4. | Uwo ni umugabane wera w’igihugu, uzabe uw’abatambyi bakorera mu buturo bwera, begera Uwiteka bakamukorera, kandi ni ho bazubaka amazu yabo, kandi habe n’ahantu hera h’ubuturo bwera. |
| 5. | Abalewi bakorera mu rusengero bazahabwa uburebure bw’umurambararo bw’imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, n’ubugari bwaho ibihumbi cumi, habe umwandu wabo, bahagire n’utuzu makumyabiri. |
| 6. | “ ‘Kandi muzategekere ah’umurwa, ubugari bwaho bube ubw’imbingo ibihumbi bitanu, n’uburebure bwaho imbingo ibihumbi makumyabiri na bitanu, iruhande rw’umugabane wera watoranijwe, habe ah’ab’inzu ya Isirayeli bose. |
| 7. | “ ‘Kandi muzatoranirize umwami umugabane mu mpande zombi z’umugabane wera n’ah’umudugudu, imbere y’umugabane wera n’imbere y’ah’umudugudu, mu ruhande rw’iburengerazuba rwerekeye iburengerazuba, no mu ruhande rw’iburasirazuba rwerekeye iburasirazuba, uburebure bwacyo bureshye n’uburebure bw’umugabane umwe, uhereye mu ruhande rw’iburengerazuba ukageza mu ruhande rw’iburasirazuba. |
| 8. | Hazamubera umugabane w’umwandu muri Isirayeli, kandi abami banjye ntabwo bazongera kurenganya ubwoko banjye, ahubwo bazagabanya ab’inzu ya Isirayeli igihugu nk’uko imiryango yabo iri. |
| 9. | “‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Birahagije, mwa bami ba Isirayeli mwe. Nimureke kugira urugomo no kunyaga, mugire imanza zitabera no gukiranuka, mukize ubwoko bwanjye amakoro arenze urugero. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 10. | “‘Mugire iminzani itunganye na efa itunganye, n’incuro y’intango itunganye. |
| 11. | “‘Efa n’incuro y’intango bibe urugero rumwe, kugira ngo incuro y’intango ibe kimwe cya cumi cya homeru, na efa ibe kimwe cya cumi cya homeru, ingero zabyo zigereranywe na homeru. |
| 12. | “‘Shekeli ibemo gera makumyabiri, shekeli makumyabiri na shekeli makumyabiri n’eshanu, na shekeli cumi n’eshanu zibe ari zo ziba mane yanyu. |
| 13. | “‘Iri ni ryo turo muzatura: kimwe cya gatandatu cya efa y’ingano zikuwe mu ncuro ya homeru, muture na kimwe cya gatandatu cya efa ya sayiri mu ncuro ya homeru, |
| 14. | n’urugero rw’amavuta ya elayo rwategetswe yo mu ncuro y’intango y’amavuta ya elayo, kimwe cya cumi cy’intango yo mu ncuro ya koru, ari zo ntango cumi cyangwa homeru, kuko intango cumi ari homeru imwe, |
| 15. | n’umwana w’intama umwe wo mu mukumbi w’intama magana abiri, zo mu rwuri rw’imisubirane za Isirayeli, bibe ituro ry’ifu n’igitambo cyoswa, n’igitambo cy’uko ari amahoro kugira ngo bahongererwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. |
| 16. | “ ‘Abantu bose bo mu gihugu bazaturira umwami wa Isirayeli iryo turo. |
| 17. | Ariko umwami we azatanga ibitambo byoswa, n’amaturo y’ifu, n’amaturo y’ibyokunywa mu bihe by’ibirori no mu mboneko z’ukwezi, no ku masabato, no mu minsi mikuru yose inzu ya Isirayeli yategetswe. Azatanga igitambo gitambirwa ibyaha, n’ituro ry’ifu, n’igitambo cyoswa, n’igitambo cy’uko ari amahoro, kugira ngo ahongerere inzu ya Isirayeli. |
| 18. | “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa mbere w’uko kwezi, uzende ikimasa kidafite inenge maze weze ubuturo bwera. |
| 19. | Umutambyi azende ku maraso y’igitambo gitambirirwa ibyaha, ayashyire ku nkomanizo z’urusengero, no ku mfuruka enye z’umuguno w’igicaniro, no ku bikingi by’irembo ry’urugo rw’imbere. |
| 20. | Uko ni ko ku munsi wa karindwi w’ukwezi, uzagenzereza uwo byagwiririye wese n’umuntu w’umuswa. Ni ko muzahongerera urusengero. |
| 21. | “ ‘Mu kwezi kwa mbere, ku munsi wa cumi n’ine w’uko kwezi muzagire Pasika, ibe ibirori by’iminsi irindwi, imitsima idasembuwe abe ari yo iribwa. |
| 22. | Kandi uwo munsi umwami azatanga ikimasa ho igitambo gitambirwa ibyaha, ku bwe no ku bwa rubanda rwose rwo mu gihugu. |
| 23. | Mu minsi irindwi y’ibirori azature Uwiteka igitambo cyoswa, ibimasa birindwi, n’amasekurume y’intama adafite inenge arindwi, uko bukeye bw’iyo minsi uko ari irindwi, n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha mu munsi wose. |
| 24. | Kandi azature n’ituro ry’ifu, ku kimasa cyose efa imwe y’ifu, no ku isekurume y’intama efa imwe, na hini y’amavuta ya elayo kuri efa yose y’ifu. |
| 25. | “‘Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumi n’itanu w’uko kwezi, ni ko azagenza mu gihe cy’ibirori by’iminsi irindwi, kandi ni ko azagenza n’igitambo gitambirwa ibyaha, n’igitambo cyoswa, n’ituro ry’ifu, n’amavuta ya elayo. |