Daniyeli arota inyamaswa enye |
| 1. | Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w’i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye. |
| 2. | Nuko Daniyeli aravuga ati “Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini. |
| 3. | Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko. |
| 4. | Iya mbere yasaga n’intare, ifite amababa nk’ay’ikizu. Nyihanga amaso kugeza aho amababa yayo ashikurijwe igahagarikwa ku isi, ihagarika amaguru yemye nk’umuntu kandi ihabwa umutima nk’uw’umuntu. |
| 5. | “Ndongera mbona indi nyamaswa ya kabiri isa n’idubu yegutse uruhande rumwe, kandi yari itambitse imbavu eshatu mu mikaka yayo. Barayibwira bati ‘Byuka uconshomere inyama nyinshyi.’ |
| 6. | “Hanyuma y’ibyo mbona indi nyamaswa isa n’ingwe, ku mugongo wayo yari ifite amababa ane asa n’ay’igisiga, kandi yari ifite imitwe ine, ihabwa ubutware. |
| 7. | “Hanyuma y’ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y’inyamaboko n’imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y’ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n’izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi. |
| 8. | Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n’ay’umuntu, n’akanwa kavuga ibikomeye. |
Daniyeli abona Umukuru nyir’ibihe byose |
| 9. | “Nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z’ubwami, haza Umukuru nyir’ibihe byose aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera. Intebe y’ubwami bwe yasaga n’ibirimi by’umuriro, kandi inziga zayo zasaga n’umuriro ugurumana. |
| 10. | Imbere ye hatembaga umuriro, uduhumbagiza baramukoreraga kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa. |
| 11. | “Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe, umubiri wayo ukarimburwa igatabwa mu muriro igatwikwa. |
| 12. | Za nyamaswa zindi zinyagwa ubutware bwazo, ariko zirekerwa ubugingo bwazo kugira ngo zimare igihe zategetswe kumara. |
| 13. | “Hanyuma nkitegereza ibyo neretswe nijoro, mbona haje usa n’umwana w’umuntu aziye mu bicu byo mu ijuru, aza umujyo umwe asanga wa Mukuru nyir’ibihe byose, bamumugeza imbere. 1.7,13; 14.14 |
| 14. | Nuko ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera.Ubutware bwe ni ubutware bw’iteka ryose butazashira, kandi ubwami bwe ni ubwami butazakurwaho. |
Gusobanura inzozi za Daniyeli |
| 15. | “Jyewe Daniyeli ibyo neretswe bintera agahinda mu mutima, birambabaza cyane. |
| 16. | Nyuma negera umwe mu bari bahagaze aho mubaza amashirakinyoma y’ibyo byose, arabimbwira ansobanurira impamvu zabyo |
| 17. | ati ‘Izo nyamaswa nini uko ari enye, ni bo bami bane bazaduka mu isi. |
| 18. | Ariko abera b’Isumbabyose bazahabwa ubwo bwami babuhindūre, bube ubwabo iteka ryose.’ |
| 19. | “Mperako nifuza kumenya amashirakinyoma y’iby’inyamaswa ya kane itasaga n’izindi zose, yari iteye ubwoba cyane bitavugwa, ifite imikaka y’ibyuma n’inzara z’imiringa ari yo yaconshomeraga ibintu ikabimenagura, ibisigaye ikabisiribangisha amajanja yayo. |
| 20. | Kandi nifuza kumenya iby’amahembe cumi yari ku mutwe wayo, n’iby’irindi hembe ryameze atatu asanzwe akarandurwa imbere yaryo, ari ryo rya hembe ryari rifite amaso n’akanwa kavuga ibikomeye, ryarushaga ayandi gukomera. |
| 21. | “Maze mbona iryo hembe rirwanya abera ryenda kubanesha, |
| 22. | kugeza aho Umukuru nyir’ibihe byose yaziye agatsindishiriza abera b’Isumbabyose. Igihe kirasohora abera bahabwa ubwami. |
| 23. | “Maze wa wundi arambwira ati ‘Iyo nyamaswa ya kane izaba ubwami bwa kane ku isi, kandi buzaba budasa n’ubundi bwami bwose, buzaconshomera isi yose buyisiribange, buyimenagure. |
| 24. | Kandi ayo mahembe cumi, muri ubwo bwami hazakomokamo abami cumi. Hanyuma yabo hazaza undi mwami, ariko we ntazaba asa n’abo ba mbere kandi azanesha abami batatu. |
| 25. | Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira. |
| 26. | Hanyuma urubanza ruzashingwa, bazamunyaga ubutware ngo babumareho burimburwe kugeza ku mperuka. |
| 27. | Maze ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru, bizahabwe ubwoko bw’abera b’Isumbabyose. Ubwami bwayo ni ubwami buzahoraho iteka, kandi ubutware bwose buzajya buyikorera buyumvire.’ |
| 28. | “Ayo magambo agarukiye aha. Ariko jyewe ubwanjye Daniyeli, ibyo natekereje bimpagarika umutima cyane, bituma mu maso hanjye hahinduka ukundi, ariko mbika iryo jambo mu mutima wanjye.” |