| 1. | “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa. |
| 2. | Ariko bitandukanije n’ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu. |
| 3. | Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije. |
| 4. | Nabiyegereje n’imigozi nk’umuntu, mbakuruza imirunga y’urukundo, kandi nabamereye nk’abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere. |
| 5. | “Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni we uzaba umwami wabo, kuko banze kungarukira. |
| 6. | Inkota izagwira imidugudu yabo, izavunagura imyugariro yabo iyitsembeho, bazize imigambi yabo. |
| 7. | Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n’umwe uyihimbaza. |
| 8. | “Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk’uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n’imbabazi zanjye zose ziragurumana. |
| 9. | Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk’umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu. |
| 10. | “Bazakurikira Uwiteka, azivuga nk’intare, ni ukuri azivuga. Abana bazaza bahinda umushyitsi bavuye iburengerazuba. 11Bazaza bavuye muri Egiputa bameze nk’uruhūri, no muri Ashuri bameze nk’inuma, kandi nzabaha kuba mu mazu yabo.” Ni ko Uwiteka avuga. |