Yesu ageragezwa na Satani (Mar 1.12-13; Luka 4.1-13) |
| 1. | Maze Yesu ajyanwa n’Umwuka mu butayu kugeragezwa n’umwanzi, |
| 2. | amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza. |
| 3. | Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.” |
| 4. | Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’ ” |
| 5. | Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k’urusengero |
| 6. | aramubwira ati “Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ” |
| 7. | Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ” |
| 8. | Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo |
| 9. | aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.” |
| 10. | Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ” |
| 11. | Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera. |
Yesu yigishiriza i Kaperinawumu (Mar 1.14-15; Luka 4.14-15) |
| 12. | Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya. |
| 13. | Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali, |
| 14. | ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo |
| 15. | “Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi y’inyanja hakurya ya Yorodani, N’i Galilaya y’abapagani, |
| 16. | Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa n’umucyo.” |
| 17. | Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.” |
Yesu atora abigishwa be ba mbere (Mar 1.16-20; Luka 5.1-11; Yoh 1.35-42) |
| 18. | Agenda iruhande rw’inyanja y’i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi. |
| 19. | Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu.” |
| 20. | Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira. |
| 21. | Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara. |
| 22. | Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira. |
| 23. | Yesu agenderera ab’i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara zose n’ubumuga bw’abantu. |
| 24. | Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n’indembe barwaye indwara zitari zimwe, n’abatewe n’abadayimoni, n’abarwaye ibicuri n’ibirema arabakiza. |
| 25. | Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n’i Dekapoli, n’i Yerusalemu n’i Yudaya no hakurya ya Yorodani. |