Yesu akiza umubembe (Mar 1.40-45; Luka 5.12-16) |
   | 1. | Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira. |
   | 2. | Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.” |
   | 3. | Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” |
   | 4. | Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.” |
Akiza umugaragu w’umutware w’abasirikare (Luka 7.1-10) |
   | 5. | Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w’abasirikare aramwinginga ati |
   | 6. | “Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.” |
   | 7. | Aramubwira ati “Ndaza mukize.” |
   | 8. | Umutware w’abasirikare aramusubiza ati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira. |
   | 9. | Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n’abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.” |
   | 10. | Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli. |
   | 11. | Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru, |
   | 12. | ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.” |
   | 13. | Yesu abwira uwo mutware ati “Nuko genda bikubere nk’uko wizeye.” Umugaragu we akira uwo mwanya. |
   | 14. | Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwaye ubuganga, |
   | 15. | amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira. |
   | 16. | Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose, |
   | 17. | kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n’indwara zacu.” |
Gukurikira Yesu ntibyoroshye (Luka 9.57-62) |
   | 18. | Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya. |
   | 19. | Umwe mu banditsi araza aramubwira ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.” |
   | 20. | Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” |
   | 21. | Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, banza undeke ngende mpambe data.” |
   | 22. | Yesu arambwira ati “Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.” |
Aturisha inyanja (Mar 4.35-41; Luka 8.22-25) |
   | 23. | Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. |
   | 24. | Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n’umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye. |
   | 25. | Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.” |
   | 26. | Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n’inyanja, biratuza rwose. |
   | 27. | Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyaga n’inyanja na byo biramwumvira!” |
Akiza abantu bafite dayimoni(Mar 5.1-20; Luka 8.26-39) |
   | 28. | Amaze gufata hakurya mu gihugu cy’Abagadareni, ahura n’abantu babiri batewe n’abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira. |
   | 29. | Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w’Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n’agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?” |
   | 30. | Hirya yabo hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha. |
   | 31. | Abadayimoni bazibonye baramwinginga bati “Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana w’ingurube.” |
   | 32. | Arabasubiza ati “Nimugende.” Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi. |
   | 33. | Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudu bavuga ibyo babonye byose, n’iby’abari batewe n’abadayimoni. |
   | 34. | Abo muri uwo mudugudu bose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo. |